RFL
Kigali

Riderman yasohoye indirimbo 'Icupa ry'imiti' anadutangariza irengero rya Album yijeje abakunzi be mu 2020

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/01/2021 16:54
1


Umuraperi Riderman umwaka ushize yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko mbere y'uko umwaka urangira agomba kuba yahaye abakunzi be Album nshya yise "Kimirantare". Mu kiganiro na Inyarwanda.com yasobanuye iby'ihera ry'iyi Album.



UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ICUPA RY'IMITI' YA RIDERMAN

Mu gusobanura ibyago, Riderman yabwiye InyaRwanda.com ati "Numvaga nzayirekura ari uko wenda ibintu bya Covid-19 birangiye ariko nk'uko tubibona ni ukwiga kubana nayo". Yakomeje avuga ko kutayishyira hanze yumvaga iki cyorezo kizarangira maze agakora igitaramo gikomeye cyo kuyimurika ariko ntibyakunda kubera ibi bihe. Nyuma y'ibi yavuze ko kubera iki cyorezo agiye gutangira kujya ashyira hanze buhoro buhoro indirimbo ziyigize kugira ngo ye gutererana abakunzi be. 

Yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ye nshya "Kimirantare"

Yagize ati "Igihari ni uko ngiye kujya nzisohora kuko igihe cyo kuyimurika byo ntawabimenya ngiye kujya nsohora imwe imwe". Ibi abivuze mu gihe yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "Icupa Ry'Imiti". Yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse agamije gutanga ubutumwa bukomeye ku gukunda igihugu. 

Yagize ati "Ni indirimbo irimo inkuru mpimbano igamije gushishikariza abanyarwanda gukunda igihugu no kugikorera". Yakomeje avuga ko gukunda igihugu no kugikorera ari ubutwari bukomeye cyane. Iyi ndirimbo ye nshya amajwi yayo yanonosowe na Producer Davydenko. Beat yayo ikorwa n'uwitwa Yannick naho Riderman akora Record yayo. Ubu ushobora kuyisanga kuri shene ye ya Youtube yitwa "Riderman Riderzo".

UMVA HANO INDIRIMBO ICUPA RY'IMITI YA RIDERMAN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyotwizeye pacifique3 years ago
    Rider go ahead kbx boi ndamwemera Sana mzee





Inyarwanda BACKGROUND