RFL
Kigali

Nairobi: Isaac One Man agira inama abahuguza abandi n’abarya ruswa mu ndirimbo ye nshya “Imboheyinda”-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/01/2021 15:52
0


Umuhanzi Nyarwanda ukorera muzika ye muri Kenya, Isaac One Man, uri kugenda yerekana ko afite umuhate wo gukora indirimbo zivugira rubanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Imboheyinda” ivuga ku bantu bahuguza abandi ibyabo no kurangwa na ruswa.



Uyu muhanzi usanzwe ari umucuranzi wa gitari, ashimangira ko muzika ye izakorwa mu buryo bw’’ubucuruzi mu minsi iri imbere. Yifuriza abantu kubahana no gukundana, gufashanya no kubabarirana, dore ko ahanini ubutumwa bwe abunyuza mu njyana ya Reggae n’izindi.


Issac One Man, yaganiriye na InyaRwanda isanzwe igaragaza impano zitandukanye muri muzika, yaba abakorera muzika mu Rwanda no hanze yaho, atangaza byinshi kuri muzika ye n’intumbero afite muri muzika ye. Amazina ye asanzwe ni Bayizere Isaie agakoresha akazina ka “Isaac one man”. Yatangiye umuziki mu 2007 kuri ubu akaba afite indirimbo zigera kuri 21.

Mu minsi ishize yari yashyize hanzi indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Amahoro', 'Iyakuremye’ n’izindi. Ku ndirimbo ye nshya, yise “Imboheyinda” yavuze ko ari ubutumwa bwubaka benshi bamwe na bamwe barangwa n’imico mibi yo guhuguza abandi no kurya ruswa bakabishyira ku bandi.


Isaac One Man, yagize ati: "Muri make iyi ndirimbo nayikoze ngendeye ku bantu bahuguza abandi ntibabasubize ibyo babahaye, noneho n’abarya amafaranga cyangwa ruswa kugira ngo babeshyere bagenzi babo ibyo batakoze. Niyo mpamvu nayise “IMBOHEYINDA” kuko bose ni bamwe, uwahuguje ibyawe n’uwakubeshyeye kugira ngo agire ibyo ahabwa ntaho bataniye”. Akomeza avuga ko mu minsi iri imbere azakora indirimbo nyinshi zibumbatiye ubutumwa bw’amahoro n’urukundo.

KANDA HANO WUMBE IMBOHEYINDA YA ISAAC ONE MAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND