EDIZO avuka mu muryango w'abana 7, akaba umwana wa 2. Mu kiganiro na InyaRwanda yagize ati "Natangiye umuziku nkiri muto ndirimba muri korali z'abana, najyaga nandika indirimbo nazitanga nka proposal nkabona bazihisemo muzo bazajya baririmba mu rusengero.
Yakomeje agira ati: "Mu by'ukuri kuva icyo gihe nibwo nabashije kumva ko nshobora kuba naba mfite impano yo kuririmba, gusa nabanje kwita ku mashuri yanjye kuko aribyo ababyeyi babanje kunsaba".
"2020 nibwo natangiye muzika biri professional nshira hanze indirimbo yanjye ya mbere yitwa MUBIGANZA ndi kumwe na Nasson ikozwe mu buryo bwa audio na Video ariko hahise haza icyorezo cya COVID 19, murabizi ntawe kitagizeho ingaruka".
"Bisa nk'aho ntinzemo gacye kongera gushyira indirimbo yindi hanze nanasaba imbabazi abafana bajye bari bangiriye icyizere ko nabatindiye ariko mbizeza ko ibyo bitazongera kubaho ari nayo mpamvu bitewe n'igihe nari maze nagarukanye indirimbo nshya ikozwe mu buryo bw'amashusho ndetse na audio indirimbo yitwa SIDENI".
Audio yakozwe na Element muri country record Video ikorwa na Easy cuts kuva muri Big team
Uyu musore uvuga ko kugeza ubu ibyo asabwa mu muziki byose abyikorera kuko nta tsinda rya management afite, avuga ko yiyemeje gukora umuziki we nk'akazi kandi akabikora bihoraho hadaciyemo igihe kingana nk'icyo yari amaze adakora umuziki nyuma yo gukora indirimbo ye yitwa Mubiganza. Indirimbo ye nshya aba agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye umukobwa.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'SIDENI' YA EDIZO
TANGA IGITECYEREZO