RFL
Kigali

EDIZO umwe mu bahanzi bakiri bato yizeye kuzagera kure muri uyu mwaka mu muziki we-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:22/01/2021 14:44
0


EDIZO avuka mu muryango w'abana 7, akaba umwana wa 2. Mu kiganiro na InyaRwanda yagize ati "Natangiye umuziku nkiri muto ndirimba muri korali z'abana, najyaga nandika indirimbo nazitanga nka proposal nkabona bazihisemo muzo bazajya baririmba mu rusengero.




Yakomeje agira ati: "Mu by'ukuri  kuva icyo  gihe  nibwo  nabashije  kumva ko nshobora  kuba  naba  mfite  impano  yo  kuririmba,  gusa  nabanje  kwita  ku mashuri  yanjye  kuko  aribyo  ababyeyi  babanje  kunsaba".


"2020 nibwo  natangiye  muzika biri professional  nshira  hanze  indirimbo  yanjye  ya mbere  yitwa MUBIGANZA ndi kumwe na Nasson ikozwe mu buryo bwa audio na  Video  ariko  hahise  haza  icyorezo  cya  COVID 19, murabizi  ntawe  kitagizeho  ingaruka".

"Bisa  nk'aho  ntinzemo  gacye  kongera  gushyira  indirimbo  yindi  hanze  nanasaba  imbabazi  abafana  bajye  bari  bangiriye  icyizere  ko  nabatindiye  ariko  mbizeza ko  ibyo  bitazongera  kubaho  ari  nayo mpamvu  bitewe  n'igihe  nari maze  nagarukanye  indirimbo  nshya  ikozwe mu buryo bw'amashusho ndetse na audio  indirimbo yitwa SIDENI". 


Audio yakozwe  na  Element muri country record Video ikorwa  na  Easy cuts kuva muri Big team

Uyu musore uvuga ko kugeza ubu ibyo asabwa mu muziki byose abyikorera kuko nta tsinda rya management afite, avuga ko yiyemeje gukora umuziki we nk'akazi kandi akabikora bihoraho hadaciyemo igihe kingana nk'icyo yari amaze adakora umuziki nyuma yo gukora indirimbo ye yitwa Mubiganza. Indirimbo ye nshya aba agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye umukobwa.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'SIDENI' YA EDIZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND