RFL
Kigali

Daddy-V yagize icyo avuga ku bahanzi birata ku bantu anahishura ko akunda cyane Bruce Melodie-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:22/01/2021 12:24
0


Mu kiganiro twagiranye n'umuhanzi Daddy V, yavuze ko akunda cyane Bruce Melodie na Peace Jolis anagira inama abahanzi biyemera ku bandi. Yatangiye agira ati "Amazina niswe n'ababyeyi ni Muvunyi Jean Bosco Victor, izina nkoresha mu muziki ni Daddy-v uyu munsi nkaba nabazaniye indirimbo nshya".




Yakomeje agira ati "BIMPARIRE ikaba ari indirimbo nakoranye n'abasore b'abahanga ari bo Racine, The Hero, Yvan Mpano na Njye nyiri ndirimbo. Iyi ndirimbo ije isanga izindi 4 za Trendinze harimo "Damu yangu" nakoranye na Srgt Major Robert, "Mfata" nakoze njyenyine, "Oriana" nakoranye na Mc Tino, "Umuhemu" nakoze ndi njyenyine hanyuma nkurikizaho iyi nshya nazanye "BIMPARIRE". Muri izo ndirimbo zose izifite amashusho (video clip) ni "Damu yangu", "Mfata" ," Umuhemu".  


Ati "Ndashimira Imana cyane ko hari aho yankuye mu muziki kuva natangira ku ndirimbo ya mbere kugeza ubu kuko hari byinshi nagiyemo mu miririmbire, imyandikire yewe Experience yaraje. Ikindi ndashimira abanyarwanda ukuntu bari gukunda ibihangano byanjye barimo kunyereka urukundo mu bihangano byanjye ndanashimira cyane abantu bampaye collabo guhera kuri Sgrt Major Robert, Mc Tino, Racine, Yvan Mpano na The Hero". 

"Nyuma y'umuziki ndi umuntu usanzwe nshobora gukora akazi kose gusa ubu ninjiye mu bucuruzi bw'imyenda y'abadamu itamenyerewe hano mu Rwanda yitwa "Kaanga" iba iri mu bwoko bw'ibitenge. Sinasoza ntakomeje gushimira cyane abanyamakuru b'Inyarwanda.com abanyarwanda n'abari hanze aho bari hose ku isi ibihangano byanjye bibasha kugeraho. Bangaragariza urukundo".  


"Mukomeze munyereke urukundo mbafitiye byinshi mbateganyiriza yewe hari n'indirimbo zarangiye. Murakoze amahoro y'Imana abane namwe dukomeze kwirinda Covid-19 dukurikiza amabwiriza duhabwa n'abayobozi bacu ntakabuza tuzayitsinda".

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DADDY V









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND