RFL
Kigali

Akamaro gakomeye k’ijambo ’Mbabarira’ mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2021 10:43
0


Ijambo ‘Mbabarira’ rishobora gukemura byinshi hagati y’abakundana cyangwa abashakanye igihe hari uwakoshereje undi. N'ubwo ariko rifite akamaro kanini mu gekemura ibibazo hagati y’abakundana, ntirikunda gukoreshwa na benshi. Kutemera amakosa, kutava ku izima,...ni byo bituma benshi bananirwa gusaba imbabazi.



Gusaba imbabazi uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye hari ingaruka nziza bigira. Ijambo mbabarira hari uburyo bunyuranye ryafasha mu kugorora umubano wajemo agatotsi :

1.Ijambo “mbabarira” rigabanya umujinya

Iyo habayeho gukoserezanya, uwakosherejwe hari igihe agira umujinya w’umuranduranzuzi. Gusa iyo uwakosheje agize ubutwari bwo kusaba imbabazi, bituma acururuka ibintu ntibigere kure.

2.Gusaba imbabazi bituma ikibazo kidafata indi ntera

Uretse gutuma kumusaba imbabazi bimugabanyiriza umujinya, ijambo mbabarira rituma ikibazo kidafata indi ntera ngo ibintu bizambe. Sibyiza kwihagararaho ngo ushinge urubanza kandi wari ukwiriye gusaba imbabazi z’amakosa wakoze.

3.Ni intambwe ya mbere yo kwiyunga

Iyo uteye intambwe ugasaba imbabazi mugenzi wawe igihe wamukoshereje, ni intambwe uba uteye yatuma mugira ubwiyunge n'ubwo haba habayeho kutumvikana cyangwa guhemukirana. Abashakanye cyangwa abakundana bazi ibyo barimo iri banga bararizi. Gusaba imbabazi bifasha mwembi kwiyunga ibintu bigasubira mu buryo.

4.Nuzisaba ubikuye ku mutima uzabona ingaruka nziza

Iyo usabye umukunzi wawe imbabazi ubikuye ku mutima, mugenzi wawe abibona neza kandi agashimishwa n’uko uharanira ko ikibazo gikemuka, ko uharanira ibyabahuza kurusha uko washaka ibibatanya . Iyo usabye imbabazi bisobanura ko nubwo wakosheje ariko ushaka gusigagasira ejo heza h’urukundo rwanyu cyangwa umubano wanyu.

5.Kudasaba imbabazi bikurura ibabazo byinshi hagati y’abakundana n’abashakanye

Gukora ikosa nturisabire imbabazi, bituma hagati yanyu hagenda hazamo urukuta rubatanya. Uko iminsi yicuma, niko agenda arenzaho ku makosa wakoze ntuyasabire imbabazi. Kuko akeka ko ubikorana agahimano cyangwa ufite izindi mpamvu, bishobora kubaviramo gutandukana cyangwa se akakwihimuraho.

Nubwo gusaba imbabazi tubonye ko ari ingirakamaro hagati y’abakundana ariko ukwiriye kujya utekereza mbere yo kugira icyo ukora. Iteka ntiwahora ukora amakosa ngo wibwire ko nuyasabira imbabazi birangira. Hari amakosa aba akomeye ndetse bigora kubabarira umukunzi wawe igihe yayagukoreye. Gusubiramo amakosa bishobora kukugaragaza uko utari.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND