RFL
Kigali

Kuva kuri ‘Birakaze’ yakoranye na Kidum kugera kuri ‘Juliet’ yahimbiye umugore we: Alpha Rwirangira yazengerejwe n’abitwa ‘Igomma’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2021 11:29
1


Umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Alpha Rwirangira, yahishuye ko kuva yatangira urugendo rw’umuziki we abitwa ‘Igomma’ bagiye bandikira urubuga rwa Youtube mu bihe bitandukanye bavuga ko abatwara indirimbo n’umutungo wabo mu by’ubwenge.



Yabitangaje mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2021, ni nyuma y’uko indirimbo ye yise ‘Juliet’ yahimbiye umugore we ikuwe kuri shene ye ya Youtube ashinjwa kuba yarayikoresheje atabifitiye uburenganzira n’abavuga ko ari iyabo.

Rwirangira ukorera muzika muri Canada yemenyesheje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko indirimbo ye ‘Juliet’ yari amaze igihe gito asohoye yakuwe kuri Youtube “Bitewe n’umuntu wavuze ko ayifiteho uburenganzira.”

Umuhanzi Patrick Kizob Machanje [Kizo B] wo muri Kenya ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni we wandikiye Youtube avuga ko indirimbo ‘Juliet’ ari iye.

Mu butumwa yandikiranye na Alpha Rwirangira, uyu musore yavuze ko we yandikiye Youtube ayigaragariza ko ururimbo [Melody] na ‘composition’ by’indirimbo ‘Juliet’ bisa neza n’ibiri mu ndirimbo ye yise “Ulinibeep.”

Alpha Rwirangira yavuze ko atari ubwa mbere azengerejwe n’abitwa ‘Igomma’ aho uyu muhanzi Kizo B abarizwa. Avuga ko batangiye kumugera amajanja kuva ku ndirimbo ‘Birakaze’ yakoranye na Kidum, ‘Mercie’ n’izindi nyinshi ariko ko yagiye abatsinda.

Yavuze ko buri uko ‘Igomma’ yatangaga ikirego kuri Youtube, uru rubuga rwahitaga rushyira mu bikorwa icyemezo cyo gukura indirimbo ye kuri Youtube batamubajije. Ati “Youtube igahita ishyira mu bikorwa imyanzuro yayo itanambajije nta ruhare mbigizemo.”

Rwirangira yavuze ko yafashe umwanya wo kumva indirimbo ‘Juliet’ ndetse n’iyo Kizo B yagaragaje “mbura ahantu nahacye byaba bisa.” Ati “Ni indirimbo ntari narigeze numvaho habe na gato.”

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ‘Juliet’ afatanyije na Producer Element, Mico The Best ndetse na Rich Mugwa wafashe amashusho n’amafoto y’ubukwe bwe.

Avuga ko urubuga rwa Youtube rukwiye kujya rwitondera gufata icyemezo mu gukuraho igihangano cy’umuntu kenshi aba yaraye ijoro n’amanywa atunganya. Ko mu gihangano, umuntu ahatakariza imbaraga nyinshi hiyongeraho n’amafaranga kugira ngo zizanogere benshi.

We avuga ko Youtube ikwiye kujya ibanza gukora igenzura mbere y’uko ifata icyemezo cyo gukora igihangano kuri Youtube. Avuga ko atari we wivuganira gusa, kuko hari n’abandi benshi bahura n’ikibazo nk’icye.

Rwirangira yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko agiye gukomeza gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke.

Alpha yatangaje ko kuva yatangira umuziki abitwa 'Igomma' bahora bavuga ko abatwara indirimbo

Indirimbo 'Juliet', Alpha yaririmbiye umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo yakuwe kuri Youtube ashinjwa kuba yarayikoresheje nta burenganzira afite

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ULINIBEEP YA KIZO B UVUGA KO ALPHA YAMUTWAYE 'MELODY'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndikumana Sebastian 3 years ago
    Izindirimbo2 ntahantu nahato zihwaniye





Inyarwanda BACKGROUND