Lil Wayne, umwe mu bahanzi b’ibyamamare ku isi mu njyana ya Hiphop, akaba umwe mu bakunze gutungwa agatoki ko kwigomeka no kurenga ku mategeko ya Leta aba yarashyizweho, ibyatumye akurikiranwaho icyaha cyo gutunga imbunda binyuranije n’amategeko, kuri ubu yahawe imbabazi.
Ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika urangije Manda ye, Donald Trump, yagezaga
ijambo rya nyuma ku bantu, yavuze ko
yakoze byinshi bishoboka yari ashoboye, anongeraho igikorwa cyiza cyo gutanga
imbabazi ku banyabyaha batandukanye bagera kuri 73, muri aba harimo uyu
muraperi Lil Wayne wari warafatanwe imbunda.
Dwayne Michael Carter Jr, wamamaye nka Lil Wayne, yifashishije urukuta
rwe rwa Twitter yashimiye Donald Trump n’umucamanza, Bradford Cohen, nka bamwe
bagize uruhare rukomeye mu mbabazi yahawe, ibyamunejeje cyane.
Mu magambo ya Lil Wayne yagize ati: “Ndashaka
gushimira Perezida Trump kuba yaramenye ko mfite byinshi byo guha umuryango
wanjye, ibihangano byanjye, ndetse n'umuryango wanjye muri rusange. Ndashaka
kandi gushimira Bradford Cohen, kubwo gukorana umwete kugira ngo mbone andi
mahirwe kuri njye”.
Lil Wayne ari mu bahanzi bashyigikiye Donald Trump mu buryo bukomeye
Ntabwo ari Lil Wayne wenyine wahawe imbabazi na Trump ahubwo hari n’undi muraperi Kodak Black nawe wahawe imbabazi, na ‘Mayor’ wa Detroit, Kilpatrick nawe yagiriwe imbabazi kuko yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 28 ahamijwe ibyaha bya ruswa mu 2013. Lil Wayne, icyaha cyo gutunga imbunda, yagihamijwe mu Ukwakira 2020, iki cyaha kiraremereye kuko cyari gutuma afungwa imyaka hafi 10.
TANGA IGITECYEREZO