RFL
Kigali

Umusaza Seburengo umwe mu bashinze Kiyovu Sport yitabye Imana

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/01/2021 7:57
0


Seburengo Abdu umwe mu bashinze Kiyovu Sport, akayikinira, ubu akaba yari umukunzi wayo ukomeye, yaraye yitabye Imana azize uburwayi.



Mu ijiro ryo kuri uyu wa kane tariki 21 Mutarama 2021 nibwo hamenyekanye amakuru y'urupfu rw'umusaza akaba n'umwe mu bashinze iyi kipe yambara urucaca n'umweru, ikiba ikipe ya kabiri ikuze muri Shampiyona y'u Rwanda, nyuma ya Mukura Victory Sport.

Umuryango wa kiyovu Sport wamenyesheje aya makuru ya nyakwigendera, ubinyujije mu itangazo ryasohotse ku mugoroba. Wagize uti "Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe bikomeye no kubatangariza urupfu rw’umwe mu bayishinze, arayikinira, asoza ari umukunzi wayo, muzehe Seburengo Abdu apfuye azize uburwayi. Twifatanyije n’umuryango we n’abakunzi ba ruhago muri rusange."

Nyakwigendera Seburengo w'imyaka 75, usibye kuba mu bashinze ikipe ya Kiyovu Sport yanitiriwe igice cya stade ya Kigali i Nyamirambo unyuze ku marembo manini mu gice cy'ibumoso ari naho abakunzi ba Kiyovu Sport  bakunze kwicara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND