RFL
Kigali

Byinshi kuri Joyeuse & Ruth itsinda rishya muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ryashyize hanze indirimbo ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/01/2021 9:30
1


Nta cyumweru baramara muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ariko beretswe urukundo rudasanzwe n’Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo ya mbere bakoze. Joyeuse & Ruth batangaje ko baje guhembura imitima y’abazumva ijambo ryabo binyuze mu ndirimbo.



Joyeuse & Ruth ni abana b’abakobwa biga mu mujyi wa Kigali. Bombi bahuje imbaraga maze bakora indirimbo ya mbere yo mu bwoko bwa Cover ivanze  bitewe n’uri kuyumva, batangarije Abanyarwanda ko urukundo beretswe rwabahaye imbaraga ziyongereye ku zo bari basanganywe bityo ngo bakaba bafite intego yo guhembura no gusana imitima nk’uko byatangajwe na Mukundwa Ruth mu kiganiro na InyaRwanda.com.Ruth.

Yagize ati “Mu by’ukuri tweretswe urukundo rukomeye ubwo twamaraga gushyira hanze indirimbo ya mbere. Ku bwacu ntabwo twari twizeye ko yahita irebwa n’abantu barenga igihumbi hafi ibihumbi bibiri kugeza ubu ku rubuga rwacu rwa Youtube ndetse n’ibitekerezo byatanzwe byose byatweretse ko hari akandi kazi dufite kandi tugomba gukora".

"Twarishimye kandi umuntu wese ukomeje kudushyigikira yumve ko byadukoze ku mutima kandi yaduhaye imbaraga. Ubwacu dufite intego twazanye muri iyi muzika arizo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Imana, gusana imitima yashenguwe no kuyisana. Nyuma y’iyi ndirimbo rero hiyongereye ho n’izindi ntego tugiye kwitaho kandi turasezeranya Abanyarwanda ibintu byiza cyane”.

Mukundwa Ruth 

Ni kenshi twumva amatsinda mashya haba muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana cyangwa muzika isanzwe, gusa akenshi ntabwo Abanyarwanda bamenya irengero ryayo, nta n'ubwo asezera nk’uko avunyisha yinjira. Ibi byatumye twibaza kuri Ruh & Joyeuse, maze Ruth adusubiza muri aya magambo

”Abumvise amajwi yacu kimwe n’abazayumva turabasezeranya ko mu gihe, tutariyumvamo gusoza ikivi twatangiye ndetse no kugera ku ntego zacu ku batuye isi, tutazigera tubasiga. Ntabwo tuzava muri iyi muzika keretse bibaye iby’ubushake bw’Imana”.

Ruth (ibumoso) na Joyeuse (iburyo)

Joyeuse & Ruth bamaze gukurikirwa n’abantu barenga 200 mu gihe cy’iminsi itatu n’igihumbi magana atandatu bamaze kureba amashusho y’indirimbo ya mbere basohoye (Ocean ya Hillsong Cover) kugeza ubwo twaraga iyi nkuru.

Iradukunda Joyeuse 

Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko hari impano idasanzwe ifitwe na Joyeuse & Ruth ndetse banabasezeranya kuyisangiza abandi. Uwiyise Ibigwi bya Presedent Kagame Paul wavuze ko bigana, mu magambo ye yanditse mu rurimi rw’icyongereza tukabishyira mu Kinyarwanda, mu maarangamutima menshi cyane, yagize ati

“OMG ! Ni ukuri biranyuze kubabonana impano ifite imbaraga nk’izi. Niteguye kubafasha binyuze mu gukwirakwiza iyi ndirimbo yuje ubutumwa bukomeye,reka twizere ko izatanga ubutumwa isi yose ishaka kumva. Bintera ishema kubagira nk’abavandimwe ndetse n’inshuti,…Namwe ubwanyu muzabona impano yabihishemo igihe kirekire, ariko iki ni cyo gihe ngo igaragarire isi”. Uwitwa Uwase Joanna yagize ati “Imana ihire urugendo rwanyu”. Naho Mukashyaka Venantie ati” Imana iyobore intambwe zanyu”. 

Abatanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo basanga 46 ubwo twakoraga iyi nkuru bose bandikaga bivuye inyuma bishimangira ubwuzu bakiranye Joyeuse & Ruth, nabo batahwemye kubasubiza, kubashimira no kubizeza kudahagarara cyangwa ngo bateshuke kuntego zabo.Mukundwa Ruth na Iradukunda Joyeuse, kuri ubu ni abanyeshuri muri College of Science and Technology in Science.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MBERE JOYEUSE AND RUTH BASOHOYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HJH3 years ago
    OOH COOL





Inyarwanda BACKGROUND