RFL
Kigali

Rihana uri gushyirwaho igitutu n’abafana be yishimiye Joe Biden warahiriye kuyobora Amerika agaragaza ko yari yararambiwe Trump

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/01/2021 22:25
0


Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty yibasiye cyane Donald Trump ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye imyenda ishotorana yikoreye imifuka irimo imyanda arangije akoresha hashtag #WeDidItJoe mu rwego rwo kwishongora kuri Donald Trump.




Rihana amaze igihe apostinga ikintu abafana be bakamubaza igihe azabahera indirimbo nshya dore ko hashize igihe kitari gito ababeshya indirimbo nshya nyamara bikarangira bayibuze.

Abinyujije kuri Instagram, Rihanna w’imyaka 32 ntiyatinye kwitwarira imyanda anavuga ko yiteguye gufasha nk'uko yabyanditse kuri iyi foto aho benshi bemeje ko iyi myanda ari Trump yavugaga ko agiye kumena cyane ko yongeyeho ngo "Twabikoze Joe."

Rihanna yagaragaye afashe imifuka 2 irimo imyanda arangije ashyira kuri ubu butumwa bwe ati “Twabikoze Joe [#WeDidItJoe]. Yakomeje yandika munsi y’iyi foto ati “Ndi hano gufasha.”


Rihanna ari mu bishimiye ko Joe Biden yarahiriye kuyobora USA hamwe na Visi Perezida Madamu Kamala Harris

Bamwe bavuze ko Rihanna yari anagamije kwamamaza imyenda ye y’imbere ya Savage x Fenty. Ku mupira Rihanna yari yambaye hejuru wari wanditseho ati “End Racism By Any Means Necessary”, bisobanuye ngo “Hagarika ivangura uko byagenda kose.”

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Barbados, yishimiye intsinzi ya Biden/Harris muri Nyakanga anashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’aba bombi bari kumwe yandikaho ati “Amasura y’abagiye gukora amateka,bagiye gukuraho imipaka, ABATSINZI.”


Kuri ya 20 Mutarama mu 2021 ni bwo Biden na Harris barahiriye kuyobora Amerika batangira bakora impinduka zitandukanye. Rihanna wishimiye irahira ry'aba bombi, ni umuhanzikazi ukunzwe ku isi wabonye izuba ku ya 20 Gashyantare mu 1988. Yamamaye mu ndirimbo nka ‘’Umbrella, Diamonds, Love on the brain n’izindi.’’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND