RFL
Kigali

Dore uburyo wakoresha mu gihe ushaka kubyara umuhungu cyangwa umukobwa

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:22/01/2021 11:33
2


Abantu benshi bagerageza gupanga igitsina cy’umwana bazabyara. Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko intanga y’umugabo izavamo umukobwa itinda gupfa ariko ikagenda buhoro, mu gihe intanga y’umugabo izavamo umuhungu yihuta, ariko n’ubwo yihuta igapfa vuba.



Tugendeye kuri ibi rero, dore icyo wakora uramutse ushaka kubyara umuhungu;

Ugomba kuba uzi umunsi wawe nyawo wa 'Ovulation', cyangwa se umunsi intanga yawe irekurirwaho. Hanyuma, ukitegura ukamara iminsi nk’itatu utabonana n’umugabo mbere y’uko iyi ntanga irekurwa. Yarekurwa nk’uyu munsi, noneho nk’ejo bukeye bwaho akaba ari bwo ukora imibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe iyi ntanga yararekuwe isanga mu mubiri wawe nta ntanga ngabo zihari zitegereje kuko utaherukaga gukora imibonano mpuzabitsina. Hanyuma ukoze imibonano, izinjiye zigasiganwa, maze za zindi zizavamo abahungu zihuta cyane zigatanga izizavamo umukobwa kugera kuri ya ntanga ngore yarangije kurekurwa, ni uko imwe muri izo iba ifatanye na ya ntanga ngore, biba bikoze igi rizavamo umwana w’umuhungu bityo.

Tugendeye kuri ibi, uramutse ushatse kubyara umukobwa:

Iki gihe noneho, utangira gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko intanga yawe irekurwa. Kubera ko intanga z’abakobwa n’ubwo zigenda buhoro ariko zitinda gupfa, icyo gihe hasigaye nk’iminsi ibiri ngo intanga yawe irekurwe, cyangwa se ngo ugere ku munsi wa 'Ovulation', wahagarika gukora imibonano kugeza igihe iminsi yawe y’uburumbuke izarangirira. Wabigenje utya, ugize amahirwe wabyara umukobwa.

Ese hari ibiryo warya ukabyara igitsina runaka?

Ibi nabyo bikunda kwibazwaho. Ariko iyo witegereje uko abantu kw’isi babayeho, usanga uduce twose tw’isi batarya ibiribwa bimwe. Nyamara iyo urebye imibare y’abatuye ibihugu, usanga akenshi umubare w’abakobwa uba uruta gato umubare w’abagabo, keretse gusa mu bihugu usanga harabayeho kwica abana b’igitsina runaka bagasigaza ab’igitsina bifuza. Bityo, ibi bikerekana ko nta biryo byaba bitera abantu kubyara igitsina runaka, kuko iyo bigenda bityo hari agace k’isi wari gusanga kabyara abakobwa gusa cyangwa se abahungu gusa bitewe n’ibyo barya.

Gusa, ibi ntibibuza ko ngo niba ushaka gutwita umuhungu, bakugira inama y’uko mu mezi atandatu mbere y’uko usama, wakunda kurya ibiryo byiganjemo Calcium na Magnesium, bityo ukagabanya imyunyu na potassium. Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko muri ayo mezi atandatu wakunda kunywa amata n’ibiyakomokaho, hanyuma ukirinda ibiribwa bifite umunyu.

Waba uri muri gahunda yo kuzasama umukobwa, mu mezi atandatu mbere yo gusama inda, ngo noneho ugasa n’uwirinda ibi biribwa twari tumaze kuvuga hejuru, ngo ugakunda gufata ibiribwa bikennye kuri calcium na magnesium, ariko kandi bifite umunyu uhagije.

Ngo gufata ifunguro nk’iri amezi atandatu mbere yo gusama, ubifatikanyije na kuriya kumenya umunsi w’irekurwa ry’intanga n’igihe wakorera imibonano ukurikije igitsina wifuza gusama, ngo byakongereraho amahirwe yo kuba wasama igitsina wifuza, ariko kandi ibi si ihame.

Umwanzuro:

Kubyara umuhungu cyangwa umukobwa bisa n’aho bidashoboka kubishyira muri gahunda, cyangwa se kubipanga mu yandi magambo. Ibi bigaterwa n’uko n’aho kuriya kugendera ku ntanga zihuta n’izigenda buhoro byaba ari ukuri, ikibazo nyamukuru kiba ku kumenya umunsi intangangore izarekurirwa uwo ariwo mbere y’uko ugera, dore ko ariwo shingiro ryo kubibara.

Ikindi ni uko ugirwa inama ya biriya biribwa wafata, ariko kandi nta biribwa nyir’izina bivugwa wafata kugira ngo bikongerere amahirwe yo kubyara igitsina runaka!

Sesengura rero, urasanga muri iki gihe umwana wese ashobora kugirira akamaro ababyeyi nk’uko n’undi yakagira, kandi umwana wese akaba ashobora kurumbira ababyeyi nk’uko n’undi yarumba, yaba umuhungu cyangwa umukobwa. Bikaba byiza rero kwishimira abana Imana iguhaye, kuko burya ngo “Iraguha ntimugura”.

Source: www.huggies.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gence3 years ago
    Muraho! Mutubwire nukuntu umuntu yabyara impanga niba bishoboka cg hari uko wabigenza ukazibyara! Murakozs
  • Habimana alexis3 years ago
    Murakoze ariko by a mberabyiza mubimpaye kuriyo email yange murakoze





Inyarwanda BACKGROUND