RFL
Kigali

Afurika y’Epfo: Minisitiri wari ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma yahitanywe na Coronavirus

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/01/2021 20:51
0


Inkuru iri muri Afurika y’Epfo ni iy’urupfu rwa Mthembu wahitanywe na Covid-19 nk'uko byatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa wavuze ko uwo muminisitiri yari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri muri icyo gihugu cyazahajwe n’icyo cyorezo.



CNN yanditse ko Mthembu yari imboni ya Guverinoma mu guhangana na coronavirus kuko ari we wakundaga kugaragaza ishusho y’uko igihugu gihagaze ku bijyanye no kwirinda ndetse no kurwanya covid-19.

Perezida Ramophosa yagize ati:’’Ni agahinda kubura minisitiri Jackson Mthembu wari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri watuvuyemo akaba yishwe na coronavirus amasengesho yacu aramuherekeza ariko twihanganishije umuryango we n’igihugu muri rusange’’.

Yakomeje akoresheje Twiter ye asobanura uburyo uwo nyakwigendera yari ingirakamaro aho yavuze ko ari intangarugero mu nshingano ze akaba yari impirimbanyi iharanira amahoro n’ubwisanzure ndetse na demokarasi. 

Ku ya 11 Mutarama Mthembu yari yavuze ko yanduye coronavirus ndetse yanahise ajya mu bitaro bya gisirikare kwivurizayo. Benshi mu baturage bari bamwifurije gukira vuba akagaruka mu nshingano. Bwana John Steenhuisen uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko kubura uwo muyobozi ari igihombo ku gihugu.

Ku ya 20 Mutarama 2021 minisiteri y’ubuzima yari yatangaje ko mu gihugu handuye 1,369,426 naho 38,854 bari bamaze guhitanywa na coronavirus. Muri Afurika y’epfo imipaka yok u butaka 15 irafunze kugeza ku ya 15 Gashyantare mu 2021. 

Nyakwigendera Mthembu yarwanyije Apartheid mu 1970 dore ko ari nabwo yari yinjiye muri politiki. Ubwo Nelson Mandela yategeka igihugu uwo mugabo yari umuvugizi w’ishyaka ryari ku butegetsi ari naryo rikiyoboye igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND