RFL
Kigali

Umugabo yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka ibiri kubera umupfumu wabimusabye ngo abone ubukire

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/01/2021 20:41
2


Umugabo witwa Jonathan Mwewa ukomoka ahitwa Kanyama muri Zambia yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari gusambanya umwana w’imyaka 2 n’amezi 10 mu rwego rwo gushaka ubukungu cyane ko yari yabitegetswe n’umupfumu nk'uko amakuru abivuga.



Bwana Jonathan Mwewa yavuze ko umupfumu w’ahitwa Solwezi ari we watumye asambanya uyu mwana w’umukobwa mu cyumweru gishize kuko ngo yabitegetswe n’umupfumu yari yagiye kuraguzaho.

Nk'uko yabibwiye abapolisi, Mwewa yagiye kuraguza kuri uyu mupfumu kuwa 05 Mutarama 2021, asaba ko yahabwa imbaraga zamufasha kuzamuka mu bucuruzi bwe undi amutegeka kujya gusambanya umwana muto ukiri isugi.

Yagize ati “Muganga yambwiye ko ngomba gusambanya umwana muto w’isugi kugira ngo ubucuruzi bwanjye butere imbere.” Uyu mugabo yakomeje abwira polisi ko niba babishaka yabajyana aha Solwezi akabereka uyu mupfumu ufite inkomoko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo Mwema ufite umugore n’abuzukuru yafashwe ari gusambanya uyu mwana w’imyaka 2 n’amezi 10 w’umuturanyi we. Tuko.co.ke yanditse ko uyu mwana yarangiritse cyane mu myanya y’ibanga, ubu arembeye mu bitaro. Uyu mugabo wasambanyije uyu mwana yagejejwe imbere y’urukiko ku munsi w’ejo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ERIC3 years ago
    Uwo.mupfumu.bamufunge.burundu.
  • Jamal by Burundi2 years ago
    Nahanwe kk ubutunzi butangwa n Imana.kandi Imana ntikunda abayibanguk anya





Inyarwanda BACKGROUND