RFL
Kigali

Icyiciro kitavuzweho rumwe! Dj Bissosso yikuye mu bihembo bya Televiziyo ya Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2021 9:39
0


Dj Bissosso wigaruriye imitima ya benshi mu kuvanga imiziki mu Rwanda, yamenyesheje abateguye ibihembo ‘The Choice Awards 2020’ bya Televiziyo ‘Isibo TV’ ya Bruce Melodie, ko bamukura mu cyiciro ahatanyemo n’abandi ba Dj bo mu Rwanda.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Sakubu Hassan uzwi ku izina rya DJ Bissosso, yashyize kuri konti ye ya instagram ‘affiche’ igaragaza icyiciro cy’aba Dj bahatanye mu cyiciro ‘The Choice Dj of the year’ cy’ibihembo ‘The Choice Awards 2020’.

Kuri iyi ‘affiche’, Dj Bissosso yasibye ifoto ye asigaza amazina ye, abwira abateguye ibi bihembo ko bitakunda ko abigaragaramo. Ati “Mumvanemwo ntabwo bikunda ko nagaragara muri iki gikorwa. Murakoze”- Yamenyesheje Isibo TV n’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice’ cyateguye ibi bihembo.

Iki cyiciro ‘The Choice Dj of Year’ Bissosso yari ahatanyemo n’abarimo mushiki we Iradukunda Divine [Dj Ira] ubarizwa muri Shauku Band, Dj Diallo akora kuri Isibo TV, Dj Toxxyk na Dj Marnaud babarizwa muri Dream Team.

Abantu batandukanye bavuze ko Dj Bissosso yashyizwe muri iki cyiciro bidakwiye kuko benshi bari muri iki cyiciro binjiye mu mwuga bamureberaho

Ukoresha izina rya Prince Most Wanted kuri instagram yagize ati “Dj Bissosso akeneye ‘Life Time Achievement Award’ atari izo Award zirimwo abana batangiye umwuga kubera we. Akwiye icyubahiro. Wafashe icyemezo cyiza muvandimwe mukuru.”

Chris Tinah yavuze ko Dj Bissosso yavanze umuziki benshi mu bo bahatanye muri iki cyiciro bataravuka. Avuga ko Bissosso akiri nimero ya mbere mu bavanga umuziki. Gusa ariko hari n’abandi babwiye Bissosso ko icyemezo yafashe kitari gikwiye.

Dj Bissosso Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) yatangaje ko yikuye mu bihembo 'The Choice Awards 2020'

Iki cyiciro nticyavuzweho rumwe. Ejo ku wa Gatatu, Dj Lenzo wabaye inshuti y’igihe kirekire na Dj Phil Peter uri mu bateguye ibi bihembo, yanditse kuri konti ye ya instagram agaragaza agahinda yatewe no kuba atarashyizwe muri ibi bihembo, kandi Peter yaramubwiraga ko ari we mu Dj ukomeye mu Rwanda.

Dj Lenzo na Phil Peter bakoranye kuri Isango Star, banafatanya gutangiza ikiganiro ‘The Choice’ kuri Isibo Tv. Bombi banakoranye indirimbo ‘Bombe’ yanaririmbyemo umuhanzi Aime Bluestone.

Lenzo yanditse kuri konti ye ya instagram agira ati “Ngiye nta kubwiye byaba ari ukwica uruganda bya nyabyo. Uribuka icyubahira n’ukuntu twakoranye umbwira ko ari njye Dj wemera mu Rwanda, ukaba utananshyize mu bahatanira ibihembo wateguye?”

Akomeza agira ati “Bigaragaje urwango umfitiye. Mbabajwe n'uko nari nkigufitiye ideni ariko vuba ndarimaramo, urabizi ko ndi umukozi.”

Ibihembo bya ‘The Choice Awards’ ni ngaruka mwaka bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakauru bakora ikiganiro ‘The Choice’, kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo ‘Isibo TV’ ya Bruce Melodie.

Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu rugendo rw’imyidagaduro.

Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze bakigaragaza kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2020. Bashyizwe mu byiciro 10, ndetse batangiye gutorwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com. Uretse guhabwa ibihembo hari no gutekerezwa uko byazaga biherekezwa n’amafaranga.

Abahanzi bahatanye mu byiciro bibiri ni Bruce Melodie, Platini na Knowless Butera bari mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka [The Choice Male artist of the Year] no mu cyiciro icy’indirimbo y’amashusho meza y’umwaka [The Choice Video of the Year].

Hari kandi umuhanzi Papa Cyangwe uri mu cyiciro ‘The Choice Influencer of the Year’ no mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka [The Choice New Artist of the Year]

The Choice Male artist of the Year: Bruce Melodie, Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P

The Choice Female artist of the Year: Aline Gahongayire, Alyn Sano, Clarisse Karasira, Knowless Butera na Marina.

The Choice Actor of the Year: Benimana Ramadhan [Bamenya], Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Dimbati].

The Choice Actress of the Year: Ingabire Pasclaine [Mukaneza], Mukayizere Djaria Nelly (Kecapu), Mutoni Assia (Gatarina), Bahavu Jeannete (Bahavu) na Uwimpundu Sandrine (Rufonsina).

The Choice Influencer of the Year: DJ Brianne, Junior Giti, Rocky Kirabiranya [Kimomo], Papa Cyangwe na Super Manager.

Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y’u Rwanda [The Choice Diaspora artist of the Year]: Adrien Misigaro, Prscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben

The Choice Video of the Year: Atensiyo ya Platini, Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, saa moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo

Icyiciro cy’umugabo utunganya meza amashusho [The Choice Video director of the Year]: Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya.

The Choice DJ of the Year: Dj Bisoso, Dj Diallo, Dj Ira, Dj Marnaud na Dj Toxic.

The Choice New Artist of the Year: Calvin Mbanda, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Papa Cyangwe n’itsinda rya Vestine na Dorcas.

Dj Bissosso yasibye ifoto ye atangaza ko yikuye mu bihembo bya Televiziyo ya Bruce MelodieAbantu batandatukanye bavuze ko bitari bikwiye ko Dj Bissosso ashyirwa muri iki cyiciro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND