RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yashyizeho agahigo k'umukinnyi ufite ibitego byinshi ku isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/01/2021 6:54
0


Cristiano Ronaldo yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku isi ufite ibitego byinshi mu mateka y'isi aho ubu yujuje ibitego 760.



Byari bimaze iminsi bitegerejwe ko Ronaldo ashyiraho aka gahigo, ariko bikomeza kwanga mu mikino yatambutse kugeza ubwo kuri uyu mugoroba Juventus yakinaga na Napoli bakayitsinda ibitego 2-0 

Ronaldo yanganyaga ibitego 759 na Josef Bican ukomoka muri Austria. Tariki 3 Mutarama, Ronaldo yari yaciye kuri Pele ufite ibitego 757 ubwo Juventus yatsindaga ikipe ya Udinese ibitego 4-1

Ronaldo ubu ufite ibitego 760, mugenzi we bahora bahanganye Lionel Messi  ubu we afite ibitego 715 kuva yatangira gukina umupira w'amaguru. Ronaldo kandi byitezweko azakomeza kongera aka gahigo mu gihe muri Gashyantare tariki 5 2021 azuzuza imyaka 36.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND