RFL
Kigali

Umutaripfana Shaddyboo yakebuye abahanzi nyarwanda batazi kubyaza umusaruro impano zabo abasaba gutungwa n'umunwa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/01/2021 12:52
0


Shaddyboo ukurikirwa kuri Instagram kurusha abahanzi bamamaye hano mu Rwanda no mu Karere barimo Meddy na The Ben, yanyuze kuri Twitter ye maze asaba abahanzi nyarwanda gucuruza umunwa wabo ntibiringire kuririmba gusa dore ko ntacyo byabinjiriza bakomeje gutuza.




Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo akunze gutanga ibitekerezo uko abyumva abantu batandukanye bakabifata uko babishaka ariko we yarikocoye. Nta mwanya munini ushize agiye kuri Twitter ye agakebura abahanzi nyarwanda bavuga ari uko bafite indirimbo nshya.

Yagize ati:’ ’Abahanzi cyane mwe mukora indirimbo! Mwi postinga gusa mwasohoye indirimbo. Ni mureke kuba indorerezi z'ibikorwa byanyu. None muzajya muvuga ari uko mwasohoye indirimbo gusa? Hari umuntu muzi ufungura Boutique yaranguye gusa ? Rero ni mucuruze umunwa impano yanyu’’.

Icyakora umuntu ukurikiranira hafi showbiz yo mu Rwanda yahamya ko bigoye ko wabona umuhanzi nyarwanda agira icyo avuga mu gihe adafite indirimbo nshya cyangwa se igitaramo. Muri make ntibazi kurema amayeri atuma bavugwa nk'uko Shaddyboo abigenza cyangwa se Diamond Platnumz mwirirwa mubona.


Shaddyboo hamwe na Bruce Melodies umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda

Hari inkuru zasohotse z’abantu bategeye Amavubi ku kuba yatsinda amakipe runaka bakaba babaha ibihembo. Shaddyboo we yavuze ko Amavubi naramuka atwaye CHAN 2020 azakuba inshuro 20 izo abo barimo KNC na Sadate bashyizeho. Ni ukuvuga ko yabakubye inshuro 10 mu gihe Amavubi yagera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza n’inshuro 20 igihe Amavubi yatwara igikombe. Abo bagabo bose bari bashyizeho $100 kuri buri mukinnyi na buri mukozi mu gihe batsinda Uganda no mu gihe batsinda Cameroun. Bivuze yakubye abo bagabo bose inshuro 20 n’inshuro 10.

Shaddyboo yishongoye kuri Diamond Platnumz

Umunyarwandakazi Shaddyboo yigambye ko ari we watumye Diamond Platnumz amenyekana. Ibi yabyigambye abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram na Twitter. Mu magambo ye bwite, yagize ati: “Harya Diamond ntabwo nawe yamenyekanye kubera njyewe ??? naho ubundi, indirimbo ze nawe yari kuba aziyumvira”.

Nyuma y'uko Shaddyboo yigambye ko ariwe watumye Diamond amenyekana, abafana be bamwibasiye, umwe ati "Turabizi neza ko n'ubundi Diamond atakwiyemeraho kuko amaturu umaze gutanga aruta Hit amaze gukora" Undi ati “Uzi ko Shaddyboo njye mumenye uri uko avuze kuri Diamond”.


Aba bakunzi ba Diamond ntibigeze na gato borohera uyu mwali kuko bakomeje kumumanuka muri ubu buryo: umwe ati "Uzi ko Shaddyboo mbona ubwenge bwe butangiye gusubira inyuma we!!! Ahubwo gira ubugarure bitabaye ibyo biraza kuba bibi kuri wowe", undi ati "Aho rwose uvuze ukuri mukecu, ahubwo reba undi muhanzi umuremere" undi ati "Wikikina wa kana we, ari wowe na Diamond uwabanje mu kibuga ni nde? Ese ubundi ko wabihakanaga mbere, ubu wemeye ko ari international Bitch!!!! Uzanabishyire muri biography yawe.


Bitewe n'ukuntu aba bafana ba Diamond bari barakaye bakomeje aho umwe yagize ati ”Ari wowe se na Diamond umu-star ni nde? Ariko Shaddyboo urakina weee!! Uri mwiza byo, ariko hari intambwe wowe utabasha gutera. Njye mbona utanarenze kuko iyo utaza kuba indaya ntawari kukumenya wowe, ujye umenya ko wowe uri hasi cyane….Ariko ntukishyire hejuru cyane ngo ukabye!!!"


"Ngaho baguhe agasheke ube urya cyangwa baguhe akagori ube urya" Uyu mufana yakomeje agira ati ”Ariko Shaddyboo buriya Gapfizi yakuriye nk’amaturu angahe??..wowe se ko wifitiye inyama ihenze bakunda cyane, ahubwo tugiye kubahindurira izina tubite Abanyama kubera Boucher zanyu".


Uyu Shaddyboo uri kwibasirwa n’aba bafana ba Diamond yagiye agirana umubano wihariye na Diamond Platnumz ndetse no mu ngendo nyinshi Diamond yakoreraga mu Rwanda, Shaddyboo yabaga amuri hafi igihe cyose. Si ibyo gusa kuko Diamond yajyaga anamutumira muri Tanzania mu birori bitandukanye birimo n'iby’isabukuru ye y’amavuko.


Shaddboo aherutse kubaza iki kibazo yibasirwa bikomeye n'abakoresha Twitter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND