RFL
Kigali

Martin Cobra yinjiye mu muziki afashijwe na Label Indongozi Muzika ahera ku ndirimbo “Umuziranenge”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2021 18:16
0


Umuhanzi Manirakiza Jean Marie Vianney yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Umuziranenge’ yamuhaye ikaze mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, avuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose agashimisha abakunzi b’umuziki.



Martin Cobra yinjiye mu muziki abarizwa mu inzu ifasha abahanzi bya muzika yitwa Indongozi Muzika yashinzwe na Aime Fulgence ubarizwa mu Butaliyani. Iyi Label ibarizwamo n’abandi bahanzi barimo Makanyaga Abdul, Mavenge Sudi n’abandi.

Indongozi Muzika ifite abahanzi bakuze mu myaka no mu muziki n’abakibyiruka bubakiye umuziki wabo kuri gakondo. Martin Cobra yabaye umuhanzi wa mbere watangajwe muri uyu mwaka watangiye gukorana bya hafi n’iyi Label imaze kuba ubukombe.

Uyu muhanzi nawe avuga ko yinjiye mu muziki afashijwe na Aime Fulgence, kuko kuva mu 2018 yabikoraga mu buryo bwo kwishimisha. Avuga ko mu mpera za 2020, ari bwo yiyemeje gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.

Martin Cobra w’imyaka 23 yabwiye INYARWANDA ko yakuriye mu buzima bugoye ku babyeyi batabana bagiye bamusaba kudakora umuziki kuko ngo udahira benshi.

Ati “Fulgence ni we umfatiye iry’ibumoso. Ndamushimira cyane. Ndabashimye namwe."

Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo 'Umuziranenge'yicuye mu ijoro atari inkuru mpamo y’ibyamubayeho. Ni indirimbo avuga ko buri wese yakoresha abwira umukunzi we, amugaragariza amarangamutima y’uko amukunda.

Ati “Ni indirimbo buri wese yakoresha abwira umukunzi we bitewe n’ubwiza afite n’uko amukunda cyangwa amwiyumvamo.”

Iyi ndirimbo ivuga ku rukundo no kwiyemeza kw’uyu muhanzi gukora cyane akagera ku iterambere, akiteza imbere, umuryango we ndetse na sosiyete Nyarwanda muri rusange.

Yavuze ko abafana bakwiye kumwitegaho ibintu byinshi “kuko nje nje ntabyo gusubira inyuma.” Ati “Abafana banjye banshyigikire, bangirire icyizere ubundi dutwike (ni mvugo z’iki gihe z’urubyiruko).”

Martin Cobra wavukiye muri Nyagatare yasohoye amashusho y'indirimbo 'Umuziranenge' ifungura urugendo rwe rw'umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUZIRANENGE' YA MARTIN COBRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND