RFL
Kigali

USA: Jef King yateguje abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Icyubahiro'

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:21/01/2021 6:56
0


Joseph Uwimana Maombi uzwi nka Jef King ni impirimbanyi muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.Kuri ubu agiye gusohora indirimbo yise ‘Icyubahiro’ izabyinwa n’abana b’i Kanazi (Kanazi Talent kids).Iyi ndirimbo Icyubahiro ya Jef King ikubiyemo ubutumwa bukomeye kuri buri wese ufite byinshi ashimiramo Imana ye



Mu kiganiro na InyaRwanda.com Jef King yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye bufite aho buhuriye n’ubuzima yabayemo ndetse ahishura ko mu by’ukuri ya yanditse ashaka gukangurira abantu bose guha icyubahiro Imana.Mu magambo ye akakaye yagize ati

”Abantu hafi ya bose bi bagiwe aho Imana yabakuye , n’ibyo yabakoreye.Mu by’ukuri nagiye mbona abantu benshi Imana yakoreye ibitangaza ubuzima bwabo ikabukura ahabi , aho nakwita nko mu rwobo ariko mukanya nk’ako guhumbya barabyibagiwe ni cyo kingaruye rero mu ndirimbo y’Ikinyarwanda ngo nsabe buri wese hano wibagiwe aho yavuye guha Imana icyubahiro cyayo ndetse abisabe n’abandi”.

Uyu musore uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Texas ,yatangaje ko yahisemo kwifashisha abana b’i Kanazi(Kanazi Talent Kids) mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo umuntu yaba akora byose bishobora kuvanwano ibyiza bikaba byakoreshwa mu guhimbaza Imana mu gihe byari bisanzwe bifatwa nkisanzwe. Ati “Bariya bana narababonye ndabishimira cyane bintera kubavugisha nkabasaba kuzamfasha mu ndirimbo yanjye mu mashusho bakayibyinamo, baranyemerera bituma ntekereza ko rero izaba ifite indi shusho kubanyarwanda by’umwihariko kuko nziko bazayishimira kurwego rwo hejuru.Ikoze neza kandi irimo ubutumwa bukomeye”.

Jef King yasabye  Abanyarwanda kuzareba iyi ndirimbo banyuze kuri Youtube ye ‘Jef King Music’ ndetse bakumva ubutumwa burimo atari ukubwumva gusa ahubwo bakaharanira kubushyira mu bikorwa na cyane ko ariyo ntego ye , yanatumye atekereza gukora iyo ndirimbo yise ‘Icyubahiro’.Jef ntago yigeze avuga itariki iyi ndirimbo izasohokera ho gusa yavuze ko ari vuba cyane bakwiriye kuyitegereza.

REBA HANO IMBENI SIFA YA JEF KING YABYINWE NA KANAZI TALENT KIDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND