RFL
Kigali

Louise Mushikiwabo yishimiye umukinnyi wa filime wageze ku gahigo gahambaye ko gucuruza filime yise Lupin

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/01/2021 15:47
0


Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, OIF, Madamu Louise Mushikiwabo yagaragaje imbamutima ashimira Omar Sy ufite filime yitwa Lupin yaciye agahigo ko gucuruzwa kuri Netflix rumwe mu mbuga zicuruzwaho amafilimi.




Lupin ni filime iri mu byiciro ikinwa na Omary Sy aho ishingiye ku nkuru y’umujura ariko uba ukunzwe cyane mu Bufaransa. Iri mu rurimi rw’igifaransa ku buryo ibice byayo 10 kuva yabishyira ku rubuga rwa Netflix rugurishirizwaho filime imaze kurebwa na miliyoni 70 mu gihe ukwezi kutaruzura ayishyizeho. 

Iri kurebwa cyane mu bihugu birimo Brazil, Vietnam, Argentine na Spain. Ni ubwa mbere filime irebwe kuri icyo kigero kuri urwo rubuga aho rwanahise rutangaza ko rufite aba-subscribers miliyoni 203 ku isi hose nyamara kugira ngo urugereho bisaba kwishyura amafaranga ya buri kwezi y’ifatabuguzi. 

Ni filime ishingiye ku gitabo kitwa Arsene Lupin cyo mu 1905 cyanditswe na Maurice Lebranc. Kuva iyo filimi yatangira kugurishwa kuri Netflix icyo gitabo byacyongereye igikundiro none nacyo kiri ku isonga mu biri kugurwa cyane kuri Amazon.fr


Iyo filime yongereye abafatabuguzi ba Netflix ku buryo kuva yatangira gucururizwaho yongereye miliyoni 8.5 z’abafatabuguzi bashya. Yatunganyijwe na Gaumont, yandikwa na Briton George Kay.


Kuri Twitter ya Omar Sy na we yanditse atangarira ibyo yagezeho ati: ’’Miliyoni 70 ntibyumvikana!’’. Munsi yahise aboneraho gushimira abakomeje kugura iyo filime ye ndetse ababwira ko badahari ibyo bitari kugerwaho. 

Madamu Louise Mushikiwabo uyobora OIF na we kuri Twitter ye yanditse ati:’’Komerezaho Omar Sy mu by'ukuri urashimishije, Netflix n’abandi bose bakomeza kuduha filime nziza ziri mu gifaransa mukore cyane’’. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND