Umusaza David Mluli w’imyaka 80 bamusanze yashizemo umwuka muri imwe mu mahoteli yo muri Tanzania hamwe n’inkumi y’imyaka 33 ubu ikaba icumbikiwe na polisi mu gihe iperereza rikomeje.
Iyi nkumi niyo yarimo yinezezanya n'umusaza witwa David
Iyi ni inkuru isa n’iyagururiye ibitangazamakuru byo mu Karere nka Kenya, Uganda na Tanzania birimo tuko.co.ke aho uwo musaza yamaze gutera akabariro agahita ashiramo umwuka noneho polisi ikaza gutabara bisa nk’ibyarangiye.
Uwo musaza basanze yapfuye ku ya 16 Mutarama
mu 2021 ahitwa i Mbezi ikaba ari imwe muri Hoteli ziri mu mujyi wa Dar es Salaam.
Umubiri we bahise bawujyana mu bitaro bya Mwananyamaka mu kureba icyo yaba
yarazize. Gusa amakuru ari kuvugwa ni uko yateye akabariro kugeza ashizemo umwuka.
Basanze amashilingi 1,750 mu mufuka we, irangamuntu na telefoni yo mu bwoko bwa Tecno. Uwo musaza yari yamaranye ijoro ryose n’iyo nkumi y’imyaka 33, uwo mwari yitwa Neema Kibaya akaba ari mu maboko ya polisi aho ari guhatwa ibibazo ngo hamenyekane ukuri kuri urwo rupfu rw’uwo musaza bari bamaranye ijoro bakora ibikorwa by’ishimishamubiri.
Umusaza David urupfu rwe rwemejwe na Ramadhan Kingai uyobora polisi yo mu gace ka Kinondoni akaba yari mu cyumba cya hoteli twavuze haruguru mu cyumba gifite nimero ya 22 aho yari yagiye kuruhukira. Si ubwa mbere ibyo bibaye kuko muri Kamena mu 2020 hari umugabo w’imyaka 42 waguye muri hoteli amaze kwinezezanya n’umugore ukomoka mu cyaro cya Siaya cyo muri Tanzania.
TANGA IGITECYEREZO