RFL
Kigali

Inshuti 5 utagomba kugisha inama mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2021 16:03
0


Kugira inshuti ni byiza ariko siko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyangwa kuzigisha inama kuri byose cyane cyane iby’urukundo cyangwa urugo rwawe kuko inshuti zose ufite siko zikwifuriza ibyiza.



Dore inshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama :

1. Utemera ko urukundo rubaho

Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

2. Utamarana n’umukunzi kabiri

Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kije hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

3. Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mu kuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

4. Utajya abika ibanga

Uyu na we ni ukumugendera kure naho ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwa ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

5. Umunyeshyari

Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugira ngo afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND