RFL
Kigali

Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta y'urukundo n'umuherwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2021 11:24
0


Tiffany Trump, umukobwa muto wa Donald Trump yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umunyemari Michael Boulos.



Uyu mukobwa afite imyaka 27 y’amavuko mu gihe uyu musore afite imyaka 23, bivuze ko amurusha imyaka ine y’amavuko.

Tiffany Trump yanditse kuri konti ye ya Instagram [Urubuga Se atakibarizwaho kubera ko konti ye yahagaritswe] atangaza ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we wamuteguje kubana akaramata.

Tiffany yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuri we n’icyubahiro kuba yambitswe impeta y’icyizere akiri muri White House, mu gihe habura amasaha macye we n’umuryango we bakava muri iyi nzu ituramo umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze “Ni iby’icyubahiro kwishimira iyi ntambwe ndi kumwe n’umuryango wanjye muri White House. Nta kintu gifite agaciro kurusha impeta y’icyizere nambitswe n’umukunzi wanjye udasanzwe Michael.”

Uyu mukobwa yavuze ko ari kwiyumva nk’ ‘umunyamugisha’ kandi ko atewe amatsiko na paji nshya agiye gufungurana n’umukunzi we. Tiffany Trump kandi yagaragaje ifoto ari kumwe n’uyu musore muri White House.

Tiffany Trump yatangaje ko yambitswe impeta y'icyizere n'umukunzi we bamaranye imyaka ibiri

Tiffany wambitswe impeta ikoze muri ‘diamond’ yatangiye gukundana na Michael kuva mu 2018, ni nyuma yo guhurira mu gace ka Mykonos muri Greece. Uyu musore ufite ubukire akura mu ikigo cy’imari nini ‘Boulos Enterprises’, yavukiye mu Mujyi wa Lebanon akurira mu Nigeria aho yavuye ajya kuba muri Amerika.

Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yabwiwe ‘Yego’ n’umukunzi we. Kandi ko yiteguye urugendo rushya na Tiffany Trump.

Tiffany Trump ntiyigeze avuga aho uyu muhango wo kwambikwa impeta y’icyizere wabereye. Daily Mail yanditse ko iyi mpeta Tiffany yambitswe yakozwe na Samer Halimeh ufite iduka mu Mujyi wa London, aho Tiffany n’umukunzi we bahahiye  mu 2019.

Iki kinyamakuru cyanditse ko hari amakuru avuga ko Michael yambikiye impeta Tiffany Trump mu mbuga ya White House yarimo indabo z’amarazo. Ni nyuma y’uko bombi mu mpera z’icyumweru gishize bavuye mu mujyi wa Miami na Florida aho bari bamaze igihe.

Tiffany Trump n’abavandimwe batangiye gupakira utwangushye mu gihe bitegura kuva muri White House mu ijoro ry’uyu wa Gatatu. Ni bwo Joe Bien arahirira kuyobora Amerika.

Ni ku nshuro ya kabiri Biden agiye gutura muri White House. Yamaze imyaka umunani aba muri iyi nzu ku ngoma ya Perezida Barack Obama yabereye Visi-Perezida.

Trump yabaye Perezida wa Mbere mu mateka ya Amerika wegujwe n’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite ubugira kabiri. Ibi byatewe n’uko yashishikarije abamushyigikiye gutera inteko, byatumye hari abahapfira. Hari ku wa 06 Mutarama 2021.

Nyuma yo kuva ku butegetsi, Trump azatumizwa n’urukiko. Ibyaha nibimuha ashobora kubuzwa kuzongera na rimwe kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Mu ijambo rya nyuma yaraye avuze, Trump yagaragaje ko ku butegetsi bwe yakoze byinshi byiza bitigeze bikorwa n’undi muntu. Avuga ko yubatse “Ubukungu bukomeye cyane mu mateka y’Isi.”

Donald Trump witegura gutanga ubutegetsi yabonye umukwe w'umunyemari nkawe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND