RFL
Kigali

Ese umunsi amayeri Diamond Platnumz akoresha yazavumburwa azaba uwa nde?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/01/2021 7:13
2


Birashoboka ko Diamond amayeri yamushiranye akaba ari kwifashisha uwitwa se mu kuvugwa mu bitangazamakuru. Kandi uko birushaho kumucururiza bitewe nuko usanga ari we uhora agarukwaho nyamara Tanzania ifite abahanzi bashoboye barenga 50 ariko biragoye kubabona bavuzweho usibye iyo basohoye ibihangano bishya.



Buri muhanzi wese uzi agaciro k’itangazamakuru iyo hashize icyumweru atavuzwe aba ari mu marembera kuko aba agomba gucuruza kuvugwa no kugibwaho impaka. Diamond Platnumz ni urugero rwiza rw’umuhanzi ushaka guhora avugwa buri munsi ndetse ikintu cyose yakoresha mu kubigeraho aragiharanira bigakunda.

Nta cyumweru gishize muri buri gitangazamakuru cya showbiz hano mu Rwanda, mu Karere no ku mbugankoranyambaga hacaracara inkuru y’uwiyita ko ari se wa Diamond. Nyamara ugasanga we araruca akarumira ntagire icyo abivugaho ahubwo ugasanga abantu ba hafi ye bagize icyo babivugaho. 

Nyina umubyara aherutse kwerekana ifoto ya se nyirizina wa Diamond noneho itangazamakuru rirongera ribona icyo kwandika no kuvuga. Nta minsi ibiri ishize hasohotse inkuru y’uko Platnumz yahinduye amazina ye bitewe nuko yari yarahawe amazina n’utari se wa nyawe. Noneho ikinamico yo gukomeze kwiganza mu mitwe y’abakurikira ibijyanye n’imyidagaduro bongeye gutungurwa no kubona inkuru igira iti:’’Uwahoze azwi nka se wa Diamond Platnumz yatakambiye abanya-Tanzania abasaba inkunga’’.

Nubundi iyo urebye neza usanga izina Diamond Platmumz rigaruka muri iyo nkuru ukaba wakwibaza ayo mayeri ari gukoreshwa n’uwo muhanzi usanzwe ufatwa nka nimero ya mbere muri Tanzania mu muziki wa Bongo Flava.

Muzehe Abdul Djuma waherukaga guca ibintu ubwo byatangazwaga ko atari we wabyaye umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz,yasabye abanya Tanzania ko bamuteranyiriza amafaranga akabona igishoro cyo gucuruza caguwa.

Uyu musaza yagiye agaragaza kenshi ko ari mu bukene bukabije kandi uyu muhanzi Diamond yitaga umwana we atunze amamiliyoni y’amadolari akura mu muziki no mu bucuruzi.


Icyakora, Abdul Djuma anengwa na benshi kuba yaratandukanye nabi na nyina wa Diamond Platnumz yari acyuye akaza kugaruka asaba gufashwa n’uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika.

Nyina wa Diamond uzwi nka Mama Dangote niwe watangaje ko Abdul Djuma atari se wa nyawe wa Diamond Platnumz ahubwo ko se w’uyu muhanzi yapfuye agahitamo gushakana n’uyu mugabo wa kabiri.

Nyuma yo kubona ko ntacyo yakura kuri Diamond Platnumz cyane ko byamaze kumenyekana ko atari se,Muzehe Abdul yapfukamiye abanya Tanzania ababwira ko ageze mu za bukuru ndetse amaguru ye yabyimbye kubera uburwayi buzwi afite bityo bamuteranyiriza amafaranga agacuruza. Inkuru yanditswe na Bongo5.com aho uwo musaza yagize ati “Narotaga kuzagira ibiro nkoreramo, Ndiumuntu ukunda gucuruza inkweto n’imyenda bya caguwa.”

Uyu musaza yakomeje asaba abanya Tanzania kumuteranyiriza agakabya inzozi ze. Amayeri Diamond Platnumz yagiye akoresha mu kwamamara ariko bamwe ntibabyiteho. Kuva mu 2011 ubwo yaganaga Davido bagakorana indirimbo Number One isubiyemo yahise atangira kwamamara ndetse atangira guhenda mu bitaramo.


Inkuru zigaruka ku bagore bashwanye.

Ni kenshi mwagiye musoma inkuru zivuga ko Diamond yatandukanye n’umukobwa runaka kandi bakaba babyaranye. Abo bagore barimo Hamisa Mobeto, Zari the lady boss, Tanasha Dona, n’abandi benshi yagiye yifashisha mu kurangaza abamukunda.


Byabayeho ko Diamond yemera bakamusebya ko atabyara ndetse atanazi gutera akabariro. Aha umwe mu bo bakundanye yatangaje mu itangazamakuru ko Diamond Platnumz iyo ageze ku buriri ahita agwa agacuho bityo nta kintu azi gukora.

Andi mayeri yakunze gukoresha n’ayo kuvuga ko agiye gutangiza ibikorwa runaka cyangwa se kugura inzu mu gihugu runaka nyamara bikarangira ntayo aguze. Ubu rero ikigezweho n’ikinamico y’uwiyitirira ko ari se ni yo iri kurangaza abantu bakamutekereza cyane kurusha no kuba bakwita ku bibazo byabo nyamara batazi ko we ari kurushaho kwigarurira imitima yabo ari nako basubira inyuma bakareba bimwe mu bihangano bye bikarushaho gukundwa no kwamamara. 

Diamond Platnumz yagiye avugwaho gukorana n’abarozi ariko we akabihakana agahamya ko gukora cyane ari byo ashyira imbere. Ubundi umuhanzi ushaka gucuruza ahora agarukwaho mu bitangazamakuru noneho ibigo by’ubucuruzi iyo bigeye guhitamo uwo bakorana bahera kuri wawundi uhora avugwa cyane.


Ibi biri mu bihora bihesha Diamond Platnumz amasezerano aremereye n’ibigo bikomeye muri Tanzania no hanze yahoo kuko izina rye rihora mu bitangazamakuru. Abahanzi bo mu kiragano gishya bashaka kubyaza umusaruro impano bakwiriye kujya bigira kuri bamwe mu baba bafite amayeri menshi bakoresha mu guhora ku isonga baba bakoze ibihangano baba batabikoze bagahora bavugwa.


Twabibutsa ko Diamond Platnumz ari we uhenze kumutumira mu bitaramo mu bahanzi bo muri Tanzania no muri aka Karere Tanzania iherereyemo. Ni we ufite ibihembo byinshi by’imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Ni we watandukanye n’abagore benshi kandi bakanabyarana. Ni we muhanzi muri icyo gihugu ufite inzu ifasha abahanzi n’ibitangazamakuru yayitiriye. Bivugwa kandi ko ari we ufite amafaranga menshi ugereranyije na bagenzi be.


Yaciye agahigo ko kugira indirimbo yarebwe na miliyoni imwe mu masaha umunani kuri You Tube. Indirimbo ze ziri kwigaranzura izo muri Nigeria kuri You Tube.

Akabati ke kuzuye ibihembo amaze kwibikaho ku myaka 31






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fifi3 years ago
    Erega byakomeje kuvugwa ko uyu Musore gabo akoreshwa n'imiti, abifashijweho na Nyina muzi ko badatana ari mu binyamakuru no mur'uko gushyaka abagore batabarika, bishobora kuba ari ama condition agenderaho abifashijweho na Maman Dangote ariwe Nyina, kubw'ingororano n'ibanga bqziranyeho muzi ko aheruka gushakira Nyina umugabo w'umuslre, bidakunze kubaho ku bany'afrika, none se tuvuge ko uyu musaza umugore yamubyariraho kabiri akamara imyaka du renga30 ataramenya ko umwana atar'uwe, ese uyu Musore wakodesheje amazina y'umugabo wamureze none arakize ubwo azumvira Nyina nta n'inyiturano asigiy'umusaza koko? Iyo ab'ino mu rda wagombaga gutang'indishyi akaziha umusaza, akabona guhindurirwa amazina y'ubuhemu, gusa igihemu ntivitinda kandi kurangira nabi.
  • Norbert3 years ago
    You number diamond platinumz I like he so much





Inyarwanda BACKGROUND