RFL
Kigali

"Abafana banjye bakomeze kwirinda tuzatsinda" Gaga Gaella

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/01/2021 13:33
1


Gaga ni umuhanzikazi umaze kugira abamukunda benshi bitewe n'uko atajya aripfana, ni umwe mu bavuga ko guma mu rugo izarangira ariko mu gihe buri wese yakubahiriza amabwiriza ashyirwaho n’inzego zibishinzwe.



Gaga Gael ni umwe mu bahanzikazi bakunze gushimisha abamukurikira bitewe n'uko agaragaza ibitekerezo bye ku ngingo runaka kandi akaba atajya aca ku ruhande icyo aba ashaka kunenga cyangwa se gutangaho igitekerezo. 

Umutoni Gaella (Gaga) wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, nk’iyitwa “Ndeba”, “Gift”, n’izindi, akaba ndetse anabifatanyaga n’umwuga wo kumurika imideri na we ubu ari muri guma mu rugo aho asobanura ko abantu basabwa kuyimenyera ahubwo bakarusho kwirinda.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda yasobanuye ko mu ntangiriro z’uyu mwaka yahaye abakunzi be indirimbo kandi na nyuma y’ibi bihe azakomeza kubaha indirimbo nziza. Yagize ati:’’Nubwo turi muri guma mu rugo ariko mu minsi mike ishize nahaye abafana banjye indirimbo kandi ndabasaba kwirinda tukazatsinda vuba’’.

Nta minsi iciyeho asohoye indirimbo yise je t’aime yasohokanye n’amashusho yayo. Kuva yajya kuri shene ye ya You Tube abagize icyo bayivugaho barayishimye ndetse bishimira urwego agezeho mu kuririmba. Yanditswe inatunganywa mu buryo bw’amajwi na iyzo pro amashusho yayo afatwa na Samy & sinta .

Fungura urebe indirimbo nshya ya Gaga mu muziki







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYISHIME Emilien3 years ago
    Komez utwike ndakwemera urabikora ahoooo oyeeee!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND