RFL
Kigali

Indirimbo ya Burna Boy yatoranijwe mu zizacurangwa mu irahira rya Perezida Joe Biden na Kamala Harris umwungirije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/01/2021 18:23
0


Mu masaha macye asigaye kugira ngo Perezida Joe Biden watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika arahire ari kumwe n’umwungirije Kamala Harris, hatoranijwe indirimbo ya Burna Boy yitwa 'Destiny' ikazacurangwa ku munsi w'ejo muri ibyo birori.



Burna Boy umaze kwigarurira imitima ya benshi ndetse akaba afite abafana bakunda ibihangano bye hirya no hino ku isi, mu masaha macye ashize ni bwo amakuru avuga ko indirimbo y'uyu muhanzi yitwa Destiny izacurangwa mu muhango w'irahira rya Joe Biden.

Iyi ndirimbo ya Burna Boy ukomoka muri Nigeria igiye ku rutonde rw’izindi ndirimbo zigera kuri 45. Destiny ya Burna Boy ikaba ije ku mwanya wa 46 dore ko itoranijwe mu masaha ya nyuma mbere y'uko ibirori byo kurahira biba.

Urutonde rw’indirimbo zizacurangwa ejo ubwo Joe Biden na Kamala Harris baza bagiye kurahira rugizwe n’abahanzi bakomeye b'ibirangirire ku isi barimo Beyonce, Kendrick Lamar, Mary J Blige, SZA, Dua Lipa, Stevie Wonder, The Wailers hamwe na Bob Marley ndetse n’abandi bahanzi batandukanye.

Nk'uko Rolling Stone yabitangaje yavuze ko uru rutonde rwakoze hakurikijwe izo Joe Biden na madamu we Jill Biden bahisemo kongeraho nizo Kamala Harris n’umugabo we Doug Emhoff batoranije zizacurangwa ubwo bazaba bari gutambuka.


Akanama gashinzwe gutegura ibi birori byo kurahira nako kagize uruhare rukomeya mu gutoranya indirimbo zizacurangwa. Abandi babigizemo uruhare ni umuraperi akaba n’utunganya indirimbo witwa DJ D-Nice afatanije n’umukinnyikazi wa filime witwa Issa Rae. Ibi birori by'irahira rya Joe Biden kandi bizitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye bazaririmba barimo Lady Gaga, John Legend, Jennifer Lopez na Demi Lovato.

Src:www.rollingstone.com,www.insider.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND