Raporo nyinshi zivuga ko umugabo wo muri California "watinye gutaha kubera Covid" yabaye amezi atatu ku Kibuga cy’indege cya O'Hare muri Chicago.
Ishami rya polisi rya Chicago ryemereye CNN ko
umugabo witwa Aditya Udai Singh, ufite imyaka 33 y’amavuko yatawe muri yombi mu gitondo ku wa gatandatu
ahitwa O'Hare, akurikiranyweho kwigira umuntu utazwi mu gace kabujijwe ku
kibuga cy’indege no kwiba amafaranga hafi 500 y’amadorali.
Singh, yitabye urukiko rw’ubucamanza nk'uko bivugwa
na Tribune ya Chicago Tribune, bavuze ko Singh yageze O'Hare mu ndege yavaga i
Los Angeles ku ya 19 Ukwakira, nyuma bivugwa ko yaba yarabaye ku kibuga cy’indege mu ibanga rikomeye kugeza itabwa muri yombi rye ryo ku ya 16
Mutarama.
Aditya Udai Singh, wabaye amaze atatu ku kibuga cy'indege mu ibanga
Bivugwa ko Singh yafashwe nyuma yo kwiyegereza
abakozi babiri ba United Airlines basabye kureba umwirondoro we. Bavuga ko yaberetse
ibyangombwa bye byuzuye. Umushinjacyaha wungirije wa Leta, Kathleen Hagerty, mu
rukiko yavuze ko Singh yatinye gutaha kubera Covid" kandi ko abandi bagenzi
bari bamuhaye ibiryo azajya arya mu gihe atarataha
Ikinyamakuru
cyatangaje ko umucamanza w'intara ya Cook, Susana Ortiz, yatangaje ko yatunguwe
n'imiterere idasanzwe y'uru rubanza. Ortiz ati: "Simbyumva neza , wambwira
ko umuntu utabifitiye uburenganzira, utari umukozi bivugwa ko yabaga mu gice
cyizewe cy’ikibuga cy’indege cya O'Hare kuva ku ya 19 Ukwakira 2020, kugeza ku
ya 16 Mutarama, 2021, ntibimenyekane n’uburyo umutekanop uba wakajijwe? Ndashaka
kubyumva neza. "
Ikibuga cy'indege cya Chicago
Umufasha wunganira rubanda, Courtney Smallwood
yabwiye urukiko ko Singh atuye mu gace ka Los Angeles gaherereye mu gace ka
Orange kandi ko adafite umugambi w’ inkozi y'ibibi.
Bivugwa ko ingwate ya Singh yashyizwe ku madorari
1.000, hasabwa ko atazongera kwinjira ku kibuga cy’indege cya O'Hare, akaba
agomba kwitaba urukiko ku ya 27 Mutarama.Ikibuga cy'indege cya O'Hare kiri mu
bibuga byakira abantu benshi kijya cyakira abagenzi bangana na miliyoni 84,6 ku mwaka.
TANGA IGITECYEREZO