Ni kenshi cyane abakobwa cyangwa abagore bakunda kwifotoza amafoto meza, rimwe na rimwe bakunda ayafatiwe ahantu hatandukanye kandi hatangaje. Umugore wo muri Australia yatangaje benshi ubwo yimanikaga kuri Etaje (Igorofa) ya 11 ashaka ifoto y’akataraboneka.
Uyu mugore utatangajwe amazina ye,
amashusho ye yakwirakwiye hirya no hino ku isi, gusa yabanje gushyirwa ku rukuta
rw’ikinyamakuru cyo muri Australia, 9News, berekana uburyo yari yimanitse imbere ye hahagaze umuntu wari uri muri iyo hoteli.
Umunyamakuru wa 9news, nawe yaje
kwerekana iyo video y’umugore wari kwifotoza nk’ushaka urupfu, no kudatinya
kubura ubuzima. Ibi
byabereye muri spa i Mooloolaba (Queensland, Australia) ku munsi
utaramenyekanye.
Ibyo uyu mugore yakoze byasakaye mu gihugu maze umuyobozi wa polisi yaho avuga ko uwo mugore ashobora kuryozwa icyaha cyo gushaka kwiyahura.
Yagize ati: “Bashyira ubuzima bwabo mu kaga ku bintu bidafite akamaro nk’ifoto.
Kuri njye, sinshobora kumva impamvu umukobwa ukiri muto, cyangwa umuntu uwo ari
we wese, yashyira ubuzima bwe mu kaga ku kintu gito cyane ”.
Src: 9NEWS,TIME24NEWS
TANGA IGITECYEREZO