RFL
Kigali

Guma mu Rugo: RURA yasangije ababyeyi uburyo barinda abana babo kureba ibiganiro bitababereye kuri Televiziyo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2021 10:08
0


Kuva kuri uyu wa 19/01/2021 Umujyi wa Kigali uri muri 'Guma mu rugo' izamara iminsi 15, akaba ari umwanzuro wafashwe n'Inama y'Abaminisitiri mu gukomeza kwirinda Covid-19 ikomeje gufata indi ntera mu Rwanda. Muri iki gihe cya Guma mu rugo, ababyeyi bagiriwe inama yabafasha kurinda abana babo kureba ibiganiro bitababereye bitambuka kuri Televiziyo.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho abaturage b'Umujyi wa Kigali batangiye gahunda ya 'Guma mu Rugo', Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwageneye ababyeyi uburyo bwabafasha guhititamo abana babo ibiganiro bibabereye mu kubarinda kureba ibiganiro bibonetse byose bitambuka ku mateleviziyo atandukanye, na cyane ko hari Televiziyo zimwe na zimwe usangaho ibiganiro na filime bishobora kurarura abana bato aho kubafasha kwiyungura ubumenyi.

RURA yatanze izi nama mu butumwa yanyujije kuri Twitter uyu munsi, gusa akaba ari amashusho iki kigo cyashyize kuri Youtube mu mpera za 2020. RURA yanditse iti "Babyeyi, dore uko warinda abana bawe kureba ibiganiro bitababereye bitambuka kuri Televiziyo zitandukanye". Ni ubutumwa buherekejwe n'amashusho asobanura neza, uko ababyeyi bakwemeza Televiziyo zigomba gukurikirwa n'abo mu rugo ndetse n'izitemerewe kurebwa. 


Ni uburyo busaba gushyiramo umubare w'ibanga wihitiyemo, ku buryo igihe cyose ushobora kongera ukabihindura ugasubizaho Televiziyo wari wakuye ku rutonde rw'izemerewe kurebwa n'abo mu rugo rwawe. Ni uburyo bukora ku mafatabugizi atandukanye ya Televiziyo yaba Star Time, Canal+, DSTV, Azam Tv, n'zindi. Ibi bikorwa ukoresheje 'Telekomande' ya Televiziyo ukoresha.

Televiziyo uba wakuye mu zigomba kurebwa ku nsakazamashusho yayo ukurikije imyaka y'abana bawe, biragoye ko hagira undi uzigaruraho atari wowe, kuko kubihindura bisaba gushyiramo umubare w'ibanga wakoresheje n'ubundi ukuramo izo utishimiye-cyeretse gusa umuhaye umubare w'ibanga wakoresheje. Mu gihe wakenera ubufasha kuri ubu buryo wahamagara izi telefone zikurikira. Canal+: 1111, Star Times: 0788156600, Azam Tv: 0781802400.

REBA HANO UBURYO WAFASHA ABANA BAWE KUREBA TELEVIZIYO WABAHITIYEMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND