RFL
Kigali

Ingeso utazabasha guhindura ku musore mukundana n'inama zagufasha kubana na we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/01/2021 10:39
0


Abakobwa benshi iyo bari mu rukundo ndetse bitegura kubana n’abakunzi babo bafite zimwe muri izi ngeso cyangwa imyitwarire imeze nk’iyi tugiye kuvuga, usanga bibwira ko bashobora guhindura abakunzi babo mu gihe bazaba barabanye ariko akenshi baba bibeshya kuko biragoye kuko umusore witwara atyo ntibyoroshye kumuhindura.



Iyo myitwarire yamubayeho akarande ntabwo ashobora guhinduka byoroshye ngo n'uko abaye umugabo ahubwo akenshi iyo amaze kuba umugabo noneho birushaho. Dore zimwe mu ngeso umusore atapfa kureka ngo nuko yabaye umugabo;

Ubusinzi

Biragoye ko umusore w’umusinzi kabuhariwe ashobora kubivamo burundu atari we wifatiye umwanzuro ngo n'uko agiye kuba umugabo, ahubwo usanga iyo byamubase, akomeza iyo myitwarire ahubwo noneho agakaza umurego cyane cyane iyo afite ibigare by’abandi bagabo cyangwa abasore bagendana.

Ubusinzi rero umugabo ashobora kubureka igihe gito cyane kugira ngo yiyoberanye ku mukobwa bagiye kubana ,cyane cyane iyo amubwiye ko bimubangamira ariko bamara kubana akabusubiramo.

Ubusambanyi

Burya nanone umusore wishoye mu busambanyi cyane bukamwokama, biragoye ko ashobora kubureka burundu nyuma yo kuba umugabo, ahubwo n'ubundi usanga akomeza kubujyamo, wenda akagerageza kwiyoberanya ku mugore babana, ariko iyo ngeso yo ntabwo apfa kuyicikaho.

Amahane

Wa musore uzasanga agira amahane, akunda kuvuga nabi no kurwana ku buryo akubita n’umukunzi we, ntibiba byoroshye ko yabireka kuko kugira amahane cyane akenshi usanga biri mu maraso ku buryo ari kamere ye, utapfa kubikuramo nk'uko abakobwa bamwe usanga babyibwira, yamukubita batarabana akumva ko ari amashagaga y’ubusore akibwira ko nyuma yo kuba umugabo bizahinduka, ariko akenshi ntabwo bishoboka, ahubwo nibwo noneho agukubita nk’umwana yabyaye.

Ubwiyemezi bukabije

Umusore wiyemera cyane mu busore bwe, ugasanga abantu bose bamuziho ubwiyemezi, n’iyo amaze kuba umugabo ntakimubuza kwiyemera kuko hari ubwo nabyo biba ari kamere ku buryo atapfa kubireka, kabone n’ubwo mwaba mukundana umubwira ko bikubangamira we aba yumva ari ishema rye kuburyo atabireka.

Inama zagufasha kubana n’umusore nk’uyu:

Niba uri umukobwa ukaba ukundana n’umusore ufite zimwe muri izi ngeso zamubase, ntukumve ko mugiye kubana ngo umuhindure, usange wirakaza cyangwa umuhoza ku nkeke ngo birakubangamira kuko bishobora kuzamura imibanire mibi mu rugo;

Ahubwo uzamwakire uko ari, umwereke ko bitagushimisha umuha impanuro ariko utamubwira nabi kandi ubimuganirizeho mu gihe ubona ameze neza, wirinde kumufatirana ari mu bindi, maze buhoro buhoro ashobora kuzafata umwanzuro ku giti cye.

Byaba byiza kandi, igihe umubonyeho izi ngeso mbere y’uko mubana wabona bikabije kandi utazabasha kuzihanganira ugafata icyemezo cyo kutabana nawe, aho kwishyiramo ko muzabana maze ugahangana nawe mu kumuhindura.

Izi nizo ngeso zidapfa guhinduka ku musore zabayeho akarande kandi zidahindurwa n’uko abaye umugabo cyangwa ngo ahindurwe n’umugore babanye atari we wifatiye icyemezo nk'uko bamwe mu bagore byabayeho baduhaye ubuhamya. Icyakora umugore ashobora gufasha umugabo guhinduka bitewe n’imibanire bafitanye ariko atishyizemo ko azamuhindura.

www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND