RFL
Kigali

Imyaka ibaye 60 Harrison atanga amaraso buri cyumweru aho amaze kurokora ubuzima bw'abantu hafi Miliyoni 3

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/01/2021 11:56
1


Ni kenshi cyane, abantu bagira umutima utabara wo gutanga amaraso ku bafite make cyangwa ku bandi bantu bafite ikibazo benda gutakaza ubuzima bwabo. Umugabo James Harrison yerekanye urukundo aho amaze imyaka 60, atanga amaraso buri cyumweru, akaba amaze kurokora ubuzima bw'abantu bagera kuri Miliyoni 2.4.



Harrison uzwi ku izina rya "Umuntu ufite Ukuboko kwa Zahabu," yatanze amaraso hafi buri cyumweru mu myaka 60. Nyuma y'ubwo bwitange bwose, uyu mugabo wo muri Australia w'imyaka 81 yashimwe n'amahanga.


Nk’uko bitangazwa na serivisi ishinzwe amaraso ya Croix Rouge muri Australia, ngo yafashije kurokora ubuzima bw'abana barenga miliyoni 2.4. Amaraso ya Harrison afite antibodi zidasanzwe, zirwanya indwara zakoreshejwe mu guteza inshinge yitwa Anti-D, ifasha kurwanya indwara ya rhesus.

Iyi ndwara ni uburyo amaraso y'umugore utwite atangira kwibasira uturemangingo tw'amaraso. Mu bihe bibi cyane, biba byashobora kuviramo ubwonko ikibazo, cyangwa urupfu ku bana bavuka.

Indwara ikura mu gihe umugore utwite afite amaraso ya rhesus-mbi (RhD negative) kandi umwana uri munda ye afite amaraso ya rhesus-positif (RhD positif), yarazwe na se. Anti-D, ikorwa na antibodies za Harrison, ibuza abagore bafite amaraso ya rhesus-mbi kwandura antibodiyite za RhD mugihe batwite. Miliyoni zirenga eshatu zikora Anti-D zahawe ababyeyi ba Australia bafite amaraso mabi kuva 1967.


Ndetse n'umukobwa wa Harrison wenyine yahawe urukingo rwa Anti-D. Harrison ati: "Ibyo byatumye umwuzukuru wanjye wa kabiri avuka afite ubuzima bwiza. Kandi ibyo bituma wumva umerewe neza ko wakijije ubuzima bwa benshi.

Abayobozi ba Australia bavuze ko kwitanga kwa Harrison byahinduye byinshi mu buzima bw'abene gihugu. Jemma Falkenmire wo mu gace ka Jemma Falkenmire wo muri Serivisi ishinzwe amaraso ya Croix-Rouge yo muri Australia, yatangarije CNN mu 2015. ati "Australia ni kimwe mu bihugu bya mbere byavumbuye umuterankunga w'amaraso ukoresheje iyi Antibody, ku buryo icyo gihe byari impinduramatwara."

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutemve Aime3 years ago
    Inkuru ni nziza ariko uburyo uwayanditse asobanura bimwe mu bivugwa ntibihuza na science y'ukuri ku bize Biology. Kwandika inkuru nk'iyi usabwa kuba usobanukiwe iyo science cg ukegera inzibere kuri topic wandikaho zikagufasha kuyinoza. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND