RFL
Kigali

Abahanzi 10 bahagaze neza kuri Billboard muri iki cyumweru

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/01/2021 15:33
0


Urubuga rwa Billboard buri cyumweru, buri kwezi na buri mwaka rukora urutonde rw’indirimbo zikunzwe n’abahanzi baba bagezweho. Muri iyi nkuru turebe bamwe muri bo bamaze ibyumweru byinshi barimo Justin Bieber na Ariana Grande.



Billboard yatangiye mu 1940 yazanye uburyo butari busanzweho bwo gucuruza indirimbo none ubu ni rumwe mu mbuga zifashishwa mu gutondeka indirimbo n’abahanzi bakunzwe ku isi ariko abo muri Amerika nibo usanga biganzaho. Ibihembo birimo Grammy Awards bitangwa hagendewe ku buryo abahanzi baba bakunzwe. Umuntu ufite aho ahuriye na showbiz iyo akeneye kumenya indirimbo zikunzwe ku isi yifashisha urwo rubuga rwatangiye mu 1940.

  1. Taylor Swift


Taylor Alison Swift ni umuhanzi akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo. Swift yatangiye umuziki wo mu bwoko bwa Country mu 2004. Amaze ibyumweru 337 ari ku isonga mu bahanzi bakunzwe kuri Billboard. Uyu muhanzikazi w’imyaka 31 yabonye izuba ku ya 13 Ukuboza mu 1931 avukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

  1. Justin Drew Bieber


Uyu muhanzi w’imyaka 26 yatangiye umuziki afite imyaka 13. Ni umunya-Canada ariko wakuriye akanatura muri Amerika. Amaze ibyumweru 307 ari mu bakunzwe kuri Billboard.

  1. Luke Combs


Luke Albert Combs ni umuhanzi w’umunyamerika ukora Counrty. Afite imyaka 30 akaba umwanya wa gatatu awumazeho ibyumweru 201.

  
  1. Ariana Grande

Ariana Grande-Butera yatangiye umuziki afite imyaka 15. Yavukiye muri Amerika ku ya 26 Kamena mu 1993. Amaze ibyumweru 309 ari kuri uwo mwanya wa Billboard.

 
  1. The Weekend


Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weekend yavukiye muri Canada. Amaze ibyumweru 287 ari ku mwanya wa gatanu kuri Billboard.

 
  1. Morgan Wallen

Morgan Cole Wallen w’imyaka 27 na we aririmba umuziki wo mu njyana ya Country. Amaze ibyumweru 96 aza ku rutonde rw'uru rubuga.

 
  1. Harry Styles


Harry Edward uvuka mu Bwongereza ni umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime. Amaze ibyumweru 80 ari ku mwanya wa karindwi.

  
  1. Billie Eilish


Billie Eilish Pirate Baird O'Connell yamamaye akiri muto ku myaka 19 y’amavuko. Amaze ibyumweru 124 ari kuri uwo mwanya.

 
  1. Pop Smoke


Bashar Barakah Jackson wamamaye nka Pop Smoke amaze ibyumweru 43 ari ku mwanya wa cyenda kuri Billboard.

  1. Juice WRLD


Jarad Anthony Higgins akora umuziki wo mu njyana ya rap. Yavukiye muri Amerika mu 1998. Yitabye Imana tariki 08/12/2019.

Billboard igendera ku buryo indirimbo yacurujwe (sales), uburyo zikinwa kuri za radiyo, n’uburyo zigurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga (Streaming services).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND