RFL
Kigali

Menya impamvu Teta Diana uri mu Rwanda igihembo yahawe na Madamu Jeannette Kagame kibitse ahantu hakomeye muri Sweden

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/01/2021 12:41
0


Teta Diana yatangaje ko igihembo yahawe na Madamu Jeannette Kagame kibitse ahantu hakomeye muri Sweden, anahishura ukuntu se Frazier Birangwa yari umunyarwenya utebya cyane. Yagarutse kandi ku ijambo rikomeye uyu mubyeyi we yasize amubwiye.



Teta Diana aganira na RBA mu kiganiro ”Samedi Détente” cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukawakira 2021, yagarutse kuri byinshi kuri se birimo n’uko yari yifitemo impano yo gusetsa ndetse avuga ko igihembo yahawe na Madamu Jeannette Kagame kibitse ahantu hakomeye muri Sweden.


Iki gihembo yahawe yatangaje ko kibitse muri Sweden ahantu hakomeye

Tariki 11 Ukuboza mu 2015 Teta Diana yashyikirijwe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umuhanzi uteza imbere umuco abinyujije mu muziki. Ni igihembo yahawe mu muhango wo gushimira ibigo n’imiryango bifasha urubyiruko kwiteza imbere (YouthConnect Champion). 

Ibi bihembo byari byateguwe na Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga hamwe na Imbuto Foundation. Mbere inshuro enye zabanjye Imbuto Foundation yo yashimiraga umuntu ku giti cye. Iki gihembo n'ubwo atahishuye neza aho hantu hakomeye yakibitse muri Sweden mu magambo ye, yagaragaje ko ari igihembo yubaha. 

Yagize ati ”Ni Award mbika, no muri Sweden irahari iri ahantu hakomeye cyane”. Mu gusobanura impamvu yubaha iki gihembo yavuze ko igitaramo yakoze ubwo yagihabwaga n’ubwo yaririmbye indirimbo imwe, kiri mu bitaramo bibiri byamunyuze mu mateka ye.

Ikindi gitaramo yagarutseho cyamunyuze ni cyo yakoreye Dakar muri Senegal cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame n’uwa Senegal Macky Sall n’abandi bayobozi bakomeye. Aha hari mu ihuriro ryiswe Next Einstein Forum ryatangiye tariki 8 Werurwe 2016 kugeza tariki 10. Yavuze ko ibi bitaramo byombi byari kumunezeza cyane iyo Se aza kuba akiriho akareba aho umukobwa we ageze.

Aha ni naho yahereye ahishura ukuntu Se yari umunyarwenya utebya cyane n’ijambo rikomeye yasize amubwiye rimuherekeza. Yagize ati ”Papa wanjye yarasetsaga cyane yari umuntu usetsa, utebya kuva mu gitondo kugera nimugoroba”. Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi we witwaga Birangwa kugeza uyu munsi amufata nk’ishingiro ry’ibyo afite kuko no mu buhanzi bwe afite byinshi agenderaho yamutoje.

Yagize ati ”Yankundishije kuririmba cyane ananyigisha ibintu byitwa kuzimiza. Uburyo nkoresha iyo nandika ndazimiza nkahisha ibyo nanditse mu yandi magambo ndahamya ko ari we nabikuyeho”.


Teta Diana avuga ko se ari we wamukundishije kuririmba

Teta Diana yongeyeho ko yamubwiye ko iyo uhishe ikintu akakijyana kure birushaho kuryoha ku buryo ubyumva mu gihangano musangira inganzo. Muri ubu buryo bwo kuzimiza yagarutse ku mugani se yasize amubwiye afata nk’ijambo rimuherekeza mu buzima bwe bwa buri munsi. Yavuze ko se yamubwiye ati ”Umwana wariye atinda kwiba”.

Mu gosobanura uyu mugani yavuze ko umwana wahawe iby'ingezi kuko ntawe ushobora kubona byose arinda apfa agitinda kwiba. Yavuze ako aya magambo amufasha kutandavura kabone n’ubwo yagera mu bihe bimuca intege.

Teta Diana warezwe na se gusa kuko nyina yitabye Imana akiri muto. Yagiye avuga ko se yamweretse urukundo rukomeye. Yamuhimbiye indirimbo yise “Birangwa” irimo amagambo amushimagiza. Uyu mubyeyi we Frazier Birangwa yatabarutse mu 2006 Teta Diana icyo gihe yari afite imyaka 14. 


Teta Diana uri mu Rwanda, asigaye atuye muri Sweden

UMVA HANO INDIRIMBO BIRANGWA TETA YAHIMBIYE SE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND