Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni urubuto rwera ku ruyuzi, rugira indabo zisa n’intutu kandi rufite bimwe ruhuriyeho n’ibihaza.uru rubuto rukaba rufite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu.
Uru rubuto rumeze nk'aho nta cyanga rugira, uba wumva ari nk’amazi
arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo
utubuto duto duto tw’umukara. Ni isoko nziza y’amazi akenewe kimwe
n’izindi ntungamubiri.
Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura. Ushobora kandi no gukamuramo umutobe ukaba ari wo unywa.
Watermelon uzayisangamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za
vitamini. Twavugamo Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium,
fibre, poroteyine, potassium na lycopene.
Akamaro ku buzima
- -Kubera ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe cy’ubushyuhe no kurwanya inyota.
-
-Uru rubuto rubamo Calories nkeya (muri grama 100 harimo 30 Calories)
kandi nta mavuta menshi abamo. Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose
yemwe n’abarwayi ba diyabete. Ikindi kandi rufasha mu gusohora imyanda
mu mubiri.
- -19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi
uzazisanga muri uru rubuto. (muri 100g harimo 569mg za vitamin A). Iyi
ni vitamini y’ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa bw’umubiri kimwe
no kugira uruhu rwiza ruhehereye. Irinda kandi kanseri y’ibihaha no mu
kanwa.
- -Uru rubuto rukungahaye kuri flavonoids zinyuranye nka
lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin. Izi zose
zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate, iy’amara,
iy’amabere, ibihaha, nyababyeyi n’urwagashya.
- -Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n’ibindi bisukura
umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa
gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyanecyane bitewe no
gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.
- Umutobe wayo ufite akamaro nko kurya urubuto:
- -Nubwo inyanya zizwiho gukungahara kuri lycopene,
ariko uru rubuto ruzirenzeho. (muri 100g harimo 4532µg, mu gihe ari
urunyanya wasangamo 2573µg). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi birinda
umubiri imirasire mibi y’izuba (UV).
- -Kuba harimo potasiyumu,
bituma ruba urubuto rwiza mu mikorere y’umutima harimo kuwurinda gutera
nabi no kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Si umutima gusa kuko
binafasha mu gusukura impyiko, bikagabanya acide urique izwiho gutera
indwara ya goute mu mubiri. Kuyirya bituma unyara kenshi aribyo
bizafasha impyiko gusohora imyanda.
- -Ku bagabo, kuba watermelon
ikize kuri arginine, bibafasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake
bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda. Muri macye ni viagra
y’umwimerere. Si ibyo gusa kuko ifasha n’abagore ibongerera ububobere,
bityo bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho igisuzuguriro.
-
-Tuzasangamo kandi vitamin B1, B6, vitamin C na manganese. Ibi byose
bifasha mu kurwanya mikorobi zanduza, no kongerera ubudahangarwa
bw’umubiri imbaraga.
- Src:www.healthline.com,www.wikihow.com
TANGA IGITECYEREZO