Kigali

Pastor Majyambere Joseph watangije itorero 'Umuriro wa Pantekote' ryiyomoye kuri ADEPR yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2021 6:32
0

Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 17/01/2021 nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Pastor Majyambere Joseph witabye Imana azize uburwayi.



Pastor Majyambere Joseph niwe watangije itorero Umuriro wa Pantekote rifite icyicaro i Kibagabaga rikaba rigizwe n'abiyomoye kuri ADEPR nyuma yo kutanyurwa n'umwanzuro ADEPR yari yafashe wo kujya ku igaburo ryera buri mukristo afite agakombe ke, mu gihe abayiyomoyeho bo bari batsimbaraye ku gusangirira ku gikombe kimwe nk'uko biri muri Bibiliya. Iyo niyo mpamvu nyamukuru yatumye basohoka muri ADEPR. 

Kuri ubu rero Pastor Majyambere Joseph yamaze kwitaba Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi nkuko amakuru agera ku inyarwanda.com abivuga. Asize amateka atazibagirana arimo imyemerere itangaje, ubuzima yaciyemo burimo no gufungwa inshuro nyinshi, gushaka kwicwa n'abamugambaniraga nkuko yakunze kubitangaza akiriho, urusengero rw'icyitegererezo asize yubatse i Kibagabaga n'ibindi.


Pastor Majyambere Joseph yitabye Imana 

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND