RFL
Kigali

Manchester United inganyije na Liverpool ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/01/2021 21:36
0


Umukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona y'u Bwongereza ikipe ya Liverpool inganyije na Manchester United 0-0 bituma Manchester United Ikomeza kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona.



Ni umukino watangiye ku mpande zombi amakipe yigana nta kipe n'imwe ishaka kwataka, ahubwo bose bakiniraga hagati mu kibuga. 

Abakinnyi babanje mu kibuga: Liverpool: Alisson, Alexander-Arnold, Henderson, Fabinho, Robertson, Wijnaldum, Thiago, Shaqiri, Mane, Salah, Firmino. 

Manchester United : De Gea; Wan-Bissaka, Lindelof, Maguire, Shaw; Pogba, Fred, McTominay; Fernandes, Rashford, Martial


Amakipe yombi yakomeje kugaragaza guhangana kutarimo imipira yihuta

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu, gusa ikipe ya Liverpool yiganje ku guhererekanya umupira. Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi n'ubundi yanze kurekuza ariko Manchester United isa n'aho ishaka kunganya umukino.

Ole ku munota wa 61 yakoze impinduka, akuramo Martial ashyiramo Cavani, ku munota wa 76 Liverpool isimbuza Xherdan Shaqiri ishyiramo Curtis Jones, hanyuma ku munota wa 85 Divock Origi asimbura Roberto Firmino, James Milner asimbura Georginio wijnaldum, mu gihe Manchester United yashoje gusimbuza ikuramo Bruno Fernandes ishyiramo Mason Greenwood aha byari ku munota wa 90. 

Nyuma y'izi mpinduka, amakipe yombi yakomeje kunaniranwa, umusifuzi yongeraho iminota 3 ariko umukino urangira ari ubusa ku busa. 

Nyuma y'uyu mukino, Manchester United yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 37, Leicester City iba iya 2 n'amanota 35 mu gihe Liverpool yahise iba iya 3 n'amanota 34.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND