RFL
Kigali

Munezero Bokos, amaraso mashya mu baramyi ngo akunda cyane Israel Mbonyi na Niyo Bosco-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:17/01/2021 12:39
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Munezero Bokos ukoresha amazina ye mu muziki, avuga ko akunda cyane Israel Mbonyi, Nkomezi Prosper ndetse na Niyo Bosco. Avuga ko ashaka kwamamaza ingoma y’Imana byimazeyo afatanyije na Niyokwizera David umufasha ku bijyanye no gucuranga.



Umuhanzi windirimbo zihimbaza Imana Munezero Bokos avuka mu muryango w'abana 8 akaba umwana wa 6. Se yitwa Muhoza Mathieu, nyina akitwa Nyiramajana Dorcas. Munezero yatangiye kuririmba muri korali mu 2016 aririmba muri ABC (African brodwood church) akaba aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Amashuri ye abanza (Primary) yayize mu Rugarama, amashuri yisumbuye ayiga kuri GS Akumunigo ayasoreza kuri Lycee Aped akaba yarize  Construction ni ukuvuga ibijyanye n'ubwubatsi. Kugeza ubu Munezero Bokos afite indirimbo 3 zikoze aho 2 zifite amashusho naho 1 ikaba iri mu majwi gusa. Ubu akaba ari gufashwa n'inzu itunganya umuziki yitwa Lovit Record ihagarariwe na Tuyisenge Jean Paul, uzwi nka TJP mu bijyanye no gutunganya amashusho yindirimbo.

Munezero Bokos avuga ko ashaka gutanga ubutumwa bumurimo bukagera kure hashoboka kuko yumva ko bwafasha abantu benshi guhinduka bakamenya Imana kandi bagakizwa. Yavuze ko kandi icyo bizamusaba cyose kugira ngo abigereho azagikora atazaba nk'abandi bajya bumva ko bakijijwe cyane batagomba kwegerana n'abadakijijwe cyangwa batagomba kugira inshuti zidakijwijwe na cyane ko Yesu ajya kuza mu isi ntabwo yazanywe n'abakijijwe ahubwo yazanywe n'abadakijijwe kugira ngo bamenye Imana nabo bakizwe.

Yavuze ko niyo byamusaba gukorana indirimbo na P Fla bakorana, bapfa kuba bagiye kuririmba ibitangaza ubutumwa bwiza bwa Yesu. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, uyu muhanzi w'umunyempano yavuze ko ubundi hari abahanzi ba 3 batuma akunda ibyo akora ndetse banamuha imbaraga zo kumva ko ibyo yifuza azabigeraho abo barimo nka Israel Mbonyi, Nkomezi Prosper ndetse n'umuhanzi avuga ko akunda cyane ari we Niyo Bosco  uririmba indirimbo zitandukanye zigisha kubana neza.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUNEZERO BOKOS


REBA INDIRIMBO NSHYA YA MUNEZERO BOKOS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND