RFL
Kigali

Umuhanzi CPwaa wo muri Tanzania wateje imbere injyana ya Crunk yapfuye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2021 12:01
0


Umuhanzi Ilunga Khalifa wamenyekanye ku izina rya CPwaa yitabye Imana mu gitondo cy’iki Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, aho yitabwagaho n’abaganga mu bitaro bya Muhimbili National Hospital.



Ikinyamakuru Millardayo cyo muri Tanzania, cyanditse ko inshuti za hafi z’uyu muhanzi CPwaa zavuze ko yari afite ikibazo cy’ubuhumekero yihutanwa kwa muganga atameze neza ari naho yaguye.

Mu gihe yari amaze mu muziki, uyu muhanzi afatanyije n’itsinda rya Park Lane na Suma Lee bakoze indirimbo zakunzwe ziherekejwe n’imbyino zanyuze benshi nka ‘Action’, ‘Problem’, ‘So Paa’, ‘Six in the Morning’ n’izindi.

Uyu muhanzi ku wa 08 Nyakanga 2020, yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Fire’ yahuriyemo n’abahanzi Ngw na Chege. Yasohoye iyi ndirimbo hashize imyaka itandatu adakora umuziki.

Iyi ndirimbo ye yari kuri EP yasohoye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020. Kuri konti ye ya Instagram yakurikirwaga n’abantu barenga ibihumbi 52, ni mu gihe yakurikiraga abantu barenga ibihimbu bitatu.

Yivugaga nk’umuhanzi wo muri Tanzania wegukanye ibihembo bikomeye, ukina imikino y’amahirwe, ufite ubumenyi ku ikoranabuhanga n’itangazamakuru.

Inshute zirimo umuraperi Ay washakanye n’umunyarandakazi, Irene [Oprah] bamwifurije iruhuko ridashira.

CPwaa yabaye umuhanzi wa mbere wateje imbere injyana ya Crunk muri Afurika y’Iburasirazuba. Yabonye izuba ku wa 02 werurwe 1982. Uyu musore avuka ko kuri Nyina w ‘umunyabigwi muri Afurika Sophia Ally.

Izina rye C.P yaryiswe akiga mu mashuri yisumbuye bisobanuye ‘umuntu ukoresha inyurabwenge mu byo akora’. Urugendo rw’umuziki yarutangiye afite imyaka 14 mu 1996, yihuza n’itsinda rya Park Lane mu 2003 basohora Album yabo ya mbere bise ‘Nafasi Nyingine’.

Iri tsinda ryaje gutandukana mu 2006, CPwaa asinya amasezerano y’umwaka umwe muri Label yitwa Bongo Record asohora indirimbo yatigishije utubyiniro two muri Tanzania yitwa ‘6 in the Morning’.

Mu 2007 yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga abifashijwemo n’inshuti ye Producer Lucci.

Icyo gihe ni bwo yasohoye indirimbo zubakiye ku njyana ya Crunk zakunzwe mu buryo bukomeye zirimo nka ‘PAA Patr 1’ yiharira Afurika y’Iburasirazuba. Yongeye gukangaranya mu muziki mu 2008 ubwo yasohoraga iyitwa ‘PAA Part 2’.

Umuhanzi CPwaa wo muri Tanzania wateje imbere injyana ya Crunk yitabye Imana mu gitondo cy’iki Cyumweru

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ACTION’ C Pwaa YARIRIMBYEMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND