RFL
Kigali

Ibyo twibeshya ku nzoga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/01/2021 12:04
0


Inzoga ziri mu bintu bikunzwe cyane ku isi abazinywa bazirata ubwiza bwazo ndetse bakanakangurira abandi kuzinywa, gusa hari ibintu byinshi abantu bazibeshyaho.



Inzoga imara inyota

Oya, ntabwo imara inyota, ahubwo irayitera kubera ko iyo wanyoye inzoga ushaka kwihagarika cyane, kandi uko wihagarika niko amazi aba ari kugushira mu mubiri, bityo inyota ikiyongera.

Inzoga itera akabaraga

Oya ntabwo itera akabaraga, ahubwo iyo wanyoye inzoga ugira ibisa n’ibyishimo ugakeka ko ari imbaraga, ariko bikurikirwa n’umunaniro udasanzwe ku buryo wumva ushaka guhita usinzira.

Inzoga irashyushya, iyo hakonje

Oya, ntabwo ishyushya, ahubwo itera gukweduka kw’imiyoboro y’amaraso yo munsi y’uruhu, ibyo bigatuma wumva ari nk’aho ari ubushyuhe ariko burya uramutse wipimye usanga température yagabanutse cyane.

Kubanza kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bigabanya ubukana bwazo

Oya, ntabwo bigabanya ubukana bwazo kuko amazi ntashobora kubuza alcool kwinjira mu maraso.

Inzoga ituma utekereza neza

Oya ntabwo ituma utekereza neza ahubwo ubushobozi bw’ubwonko buragabanuka, ibyo utekereje umubiri wawe ugatinda kubishyira mu bikorwa, ibyo ureba ukabona ari byiza kandi wenda atariko bimeze, rimwe na rimwe abatwaye imodoka bibatera gukora impanuka.

Inzoga ituma abagabo bashobora gutera akabariro neza

Oya, igituma abagabo bazinyoye bakeka ko hari icyo ibamarira mu buriri ni ibitekerezo baba baragiye bumva gusa, kuko ahubwo ituma imbaraga zabo zigabanuka kandi umubiri ugatinda kumvira ibyo ubwonko buri gutegeka. Usanga akenshi abagabo bakoresha za viagra ari abakunda kuzinywa buri munsi, mu gihe abatazinywa, batigera bagira icyo kibazo.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND