RFL
Kigali

Impamvu zishobora kuba zituma waratinze kubona uwo murushinga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/01/2021 10:02
2


Hari ubwo abantu bamwe batinda kubaka ingo kubera impamvu zitabaturutseho rimwe na rimwe zirimo kubona uwo bifuza bazubakana urugo kikaba ikibazo. Uko gutinda hari impamvu zitanduknye zishobora kubitera, tukaba tugiye kureba zimwe mu zitera abasore n’inkumi gutinda kubona abakunzi bazarushingana.



Akenshi abasore n'inkumi batinze gushaka usanga baba bazi ko impamvu zabiteye zitabaturukaho cyangwa ko nta ruhare babigizemo ngo batinde gushaka. Dore zimwe mu mpamvu zitera inkumi n'abasore gutinda gukora ubukwe:

Uhakanira abagusabye urukundo vuba

Hari abantu babona ikosa ku muntu bari batangiye gukundana n'iyo ryaba ari ikosa ryoroshye agahita ahakanira uwo bari batangiranye inzira y’urukundo bikaba byatuma utinda kubona uwo yifuza kuko ubona amakosa vuba ugahita ubivamo.

Kwihutira gukora imibonano mpuzabitsina n’abo mukundana

Iyo ugitangira gukundana n’umusore cyangwa se inkumi ugahita uganisha ku mibonano mpuzabitsina ahanini byereka uwo mukundana ko ushaka kwishimisha. Ntukihutire rero kuryamana n’uwo mukundana kuko bishobora gutuma mutandukana.

Gukuruza abagabo imyambarire

Kwishyiramo ko aho ugiye hose ushobora kuhabona inshuti bigatuma wihatira gushaka kwambara imyambaro iri bukurure abagabo nabyo byakubuza amahirwe yo kubona umukunzi nyawe. Gusa na none ntibyakubuza kwambara neza ariko kwishyiramo ko ukuruza abantu imyambarire, imivugire n'uko ugaragara bishobora gutuma bagufata nabi. Ba uwo uriwe wirinde kubyihingamo.

Kubaho mu buzima bwigunze

Kubaho mu buzima butagira inshuti utagira ahantu ujya ngo uhure n’abandi bantu nabyo bishobora kugutera gutinda kubona uwo muzarushingana. Gusa na none ntibivuze ngo ujye wirirwa uzenguruka utubyiniro twose n’utubari buri mugoroba. Gira inshuti z’abahungu n’abakobwa ube umuntu utigunga ngo ube wirebaho wenyine.

Gutangira kwiheba

Iyo ukorera ku bwoba nko gusiganwa n’imyaka no kugendera ku bandi birakugora kubona umukunzi nyawe kuko hari uba udashaka ko urukundo rugenda intambwe ku ntambwe. Urugero ushobora guhura n’umusore bwa mbere ugashaka ko muganira ku bana muzabyara, kujya kukwerekana iwabo, n’ibindi bintu bitaza ku mwanya wa mbere iyo abantu bagihura bwa mbere.

Gutekereza ko nta mugabo cyangwa se umugore uzabona

Iyo mu mutwe wawe hatangiye kuzamo iyi myumvire nabyo biragora ko wabona umugabo cyangwa se inkumi muzarushingana. Uhora wumva ko n’ubundi abaje bagenda nta gahunda bafashe bikagutera kwiheba no kutamenya kwita ku bandi bazaza.

Kwifuza ibirenze urugero

Hari abantu baba barashushanije mu mutwe wabo umuntu runaka bazabana uko agomba kuba ameze ibyo agomba kuba atunze, uko azaba ateye, ugasanga urwo rutonde rw’ibyo wifuza wabuze umuntu n'umwe ubyujuje. Gutekereza uwo wifuza n’ibyo agomba kuba yujuje ni byiza ariko iyo habura bike ibyo yujuje akaba ari byo byinshi uwo ushobora kumwihanganira kuko bigoye ko wabona uwo wifuza nyawe.

Niba ubona waratinze kubona uwo muzabana reba ko zimwe mu mpamvu twavuze atari zo zibitera ubone uko ubishakira umuti.

Src:www.elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Obed nzayisenga3 years ago
    Tubashimiye uburyo muduhugura ariko jyambona ahanini arabarebakumafuti kumvugozabandi bigatuma ingo cyangwa urukundo rusenyuka murakoze
  • Obed nzayisenga3 years ago
    Murakoze dukunda ibitecyerezomutujyezaho akeshi usanga murukundo cy abubatse barebakumafuti kubutunzi bakajyendera kumagamboyabandi maze urukundorugasenyuka murakoze





Inyarwanda BACKGROUND