RFL
Kigali

Nta kantu ka Anti-Kristo karimo! Apotre Dr. Gitwaza yavuze amagambo akomeye ku bivejuru, Covid-19 n'urukingo rwayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2021 6:29
6


Hashize amezi menshi isi yibasiwe n'icyorezo cya Covid-19 kimaze gutwara ubuzima bw'abantu barenga Miliyoni ebyiri, abandi benshi bagirwaho ingaruka zikomeye n'iki cyorezo. Kuri ubu amakuru meza ku batuye Isi ni uko urukingo rwamaze kuboneka, hakaba hasigaye kurubagezaho. Gitwaza yagize icyo abwira abafite impungenge kuri uru rukingo.



Nk'uko hari amakuru anyuranye yavuzwe na benshi ku ndwara ya Covid-19 aho bamwe bavuga ko ari icyorezo Imana yaterereje Isi kubera ibyaha byinshi biriho ubu, abandi bakavuga ko ari virus y'inkorano yacuriwe mu Bushinwa nk'uko byakunzwe gutangazwa na Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nako hari kuvugwa amakuru anyuranye ku rukingo rwa Covid-19 rwatangiye gutangwa, ariko ayo akaba ari amakuru abantu bivugira ku giti cyabo atari ayatangazwa n'inzego zishinzwe ubuzima.

Muri ayo makuru y'ibihuha (atemejwe n'inzego z'ubuzima), hari abavuga ko urukingo rw'iki cyorezo ari umugambi wa Anti-Kristo kugira ngo abatuye isi bose bazashyirweho ikimenyetso cya 666 banabashe kugenzurwa mu buryo bworoshye. Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba wa Zion Temple ku Isi, yatangaje ko amaze kumva ibi bihuha byose biri kuvugwa, yafashe umwanya asoma ibitabo, aganira n'abantu b'inzobere, aranasenga cyane, aza kuhakura amakuru y'uko nta kantu na kamwe ka Anti-Kristo kari mu rukingo rwa Covid-19.

UMVA HANO ICYO APOTRE GITWAZA YAVUZE KU RUKINGO RWA COVID-19

Apotre Dr. Gitwaza uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ibi mu minsi mike ishize mu mpera za 2020, abinyuza ku mbuga nkoranyambaga akoresha. Ni inyigisho yahaye umutwe w'amagambo ugira uti "Ibyiringiro byacu biri muri Kristo, ntabwo ari mu rukingo". Yatangiye avuga ko kuri ubu hari kuba intambara hagati y'abantu babiri b'abaherwe ku Isi ari bo Jeff Bezos nyiri Amazon na Elon Musk umuherwe wa mbere ku Isi, bakaba barwanira gutegeka ikirere (Space), akaba ari intambara ya mudasobwa.

Gitwaza yavuze ibanga yamenewe n'umunyabwenge wo muri Israel ku byo Amerika na Israel bakorera mu isanzure hamwe n'ibivejuru


Apotre Gitwaza yavuze ko muri iki gihe Isi igezemo Abanyamerika batakiri ku rwego rwo kurwana intambara zo ku Isi, ahubwo barangamiye gufata ikirere aho bashaka gutangiza ingendo zijyayo buri munsi. Avuga ko aho Amerika itandukanye n'ibindi bihugu, inshuro nyinshi ntabwo ari Leta ikora imishinga nk'iyi ikomeye ahubwo isaba abacuruzi bayo kuba ari bo batangiza igikorwa hanyuma Leta ikabashyigikira.

Yavuze ko umwe mu mishinga Perezida Trump asize harimo uwo gukingura inzira z'ikirere, bakajya guturayo no kuruhukirayo. Ati "Barimo barahiga ibirere bisa nk'aho ari bizima kugira ngo abantu bajye kwiturirayo ngo isi irimo akavuyo. Ni abana b'abantu". Apotre Gitwaza yatangaje ko hari umunyabwenge wo muri Israel uherutse kumena ibanga ry'ibibera mu isanzure, wavuze ko hashize imyaka myinshi Amerika na Israel bikorera ingendo mu isanzure bagahurirayo n'Ibivejuru bafitanye imikoranire n'ubucuti bukomeye.

Ati "Ejobundi hari umu Porofeseri muri Israel yari amaze imyaka akora mu mabanga y'ibyogajuru bakorana n'abanyamerika. Ni umu Porofeseri ukomeye muri Physics, afite imyaka 70. Ejo bundi yaravuze ati 'ngiye kubabwira amabanga, simfite isoni zo kuyavuga kuko mfite ibihembo byinshi nahawe, ntacyo ntakaza nimbivuga, kandi sinkiri umwana ushakisha Diplome no kumenyekana'. Gitwaza ati "Yavuze ibintu bikomeye".

Yakomeje ati "Ngira ngo mwarabisomye hirya no hino, byari bimaze iminsi byaravuzwe na kaminuza Magri yo muri Canada, nibo babivuzeho, bavuga ibi bintu; 'Yaravuze ngo iyo tugiye mu kirere, tuhasanga abandi bantu tukaganira nabo, babita aba Aliyene (Aliens), ni ibinyamahanga biri mu kirere, turaganira batubwira ibintu byinshi. Hashize imyaka Israel na Amerika dukorana n'abo bantu".

Apotre Gitwaza yavuze ibanga yamenewe n'uwakoranye n'ibivejuru

Gitwaza yavuze ko babajije uwo munyabwenge impamvu ubu ari bwo abitangaje, abasubiza ko basabwe kubigira ibanga, none kuribika we biramunaniye. Ati 'Twaramubajije tuti Professor kuki ubivuze ubu? Aravuga ngo ni uko bari baratubujije kuvuga ayo mabanga, baravuze ngo ntimuzabibwire ab'isi ko dukorana namwe. Ni abandi bantu ngo baba mu kindi kirere kuko nimubivuga abantu bazagira ngo muri abasazi, ikindi ntutubyemeye, mubigire ibanga'". Gitwaza ati "Uwo mu Professor byaramunaniye, aravuga ngo bantuka batantuka ndabivuga, napfa ntapfa ndabivuga".

Apotre Dr. Gitwaza yakomeje ati "Rero abantu benshi babivuzeho cyane ariko si igitangaza, its normal, ni abadayimoni, bambara imibiri y'abantu bakavugana n'abantu. Abenshi ni bo barimo batanga amakuru y'ikoranabuhanga, nibo babwira abantu ibigomba gukorwa. Ntumbwire ngo ama Bombe yo kwica abantu no gusenya ibintu yazanywe n'Imana, ni abo bantu, abo ba Aliens. Bibiliya yabavuze kuva kera, si igitangaza, mu ijuru ryo mu mwuka niho batuye".

Gitwaza yavuze ko ibi abakozi b'Imana babimenyereye kuko bizwi ko abadayimoni bambara ishusho y'abantu bakavugana n'abantu. Yavuze ko nta kindi kirere Yesu yacunguye uretse Isi, bityo abo bandi baba mu kirere (Aliens) akaba ari abadayimoni, ati "Twe twenyine gusa, ni twe twacunguwe. Ibindi birere ntibyacunguwe, niyo mpamvu hatariyo abantu. Abariyo ntibacunguwe kandi ntibazacungurwa. Amen".

"Urumva abantu bataye umutwe barandika babaza bati ibi ni ibiki? Si igitangaza abadayimoni bambara imibiri y'abantu, bakabyarana n'abantu, igihe cya Nowa niko byari bimeze. Yavuze ko ibi yari amaze kubabwira byari ibibafasha kwinjira neza mu nyigisho yabateguriye, ikaba ivuga ku bivugwa kuri Covid-19 ndetse n'urukingo rwayo. Ati "Byari ukugira ngo dusubire muri 'Mood' noneho mbone kwigisha".

Mbere y'uko dukomereza ku nyigisho ya Apotre Gitwaza reka dusubire inyuma gato mu nkuru twigeze gukora ku bivejuru


Aliens (Ibivejuru) bisobanurwa nk'ibiremwa biba mu isanzure ku yindi mibumbe, bifite imiterere itandukanye n'iy'abantu ariko na none amakuru akaba avuga ko bifite ubwenge n'ubushobozi burenze ubw'umwana w'umuntu. Bivugwa ko ibivejuru bitanga ubwenge bw'ikoranabuhanga rihanitse kuri Leta z'ibihugu by'ibikomerezwa cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa imikoranire yabyo n'izi Leta akaba ari ibanga. Ku rundi ruhande ibivejuru ntibivugwaho kuko bamwe bemeza ko bibaho ariko abandi bakabihakana.

Paul Hellyer wabaye Minisitiri w'Ingabo wa Canada mu 1960, muri 2014 yabwiye Russia Tv ko ibivejuru bibaho kandi ko igihugu cye cyakoranye nabyo cyane. Ati "Dufitanye amateka maremare n'ibivejuru. Byakunze kuza cyane (ku Isi) mu myaka amagana ashize cyane cyane nyuma y'aho tuvumburiye bombe ya kirimbuzi. Ibivejuru byagize impungenge z’uko twakongera kuyikoresha kuko hagize intwaro ya kirimbuzi yongera gukoreshwa uretse twe bigiraho ingaruka, nabyo bibigiraho ingaruka".

Umunyamakuru witwa Sophia Chevardnadze bagiranye iki kiganiro, yamubajije impamvu nta munyasiyansi (Scientifique) n’umwe kugeza ubu uragaragaza ku buryo bufatika uburyo ibi bivejuru bisura isi, Paul Hellyer nabyo yagize icyo abivugaho. Ati " Ntekereza ko bakwiriye kuva mu byo barimo bidafatika, niyo bakwiga ku 10 ku ijana ry’ubushakashatsi nakoze mu myaka 8 ishize, bakwemera ko ari ukuri nk'uko mbyemera".

"Bakwiriye kubikora vuba na bwangu ariko ntekereza ko byabafata igihe kubisobanukirwa cyane cyane abatarigeze baca mu gisirikare uretse ko hari ibitabo byinshi byabyanditseho biri mu bihugu byinshi, abatangabuhamya batandukanye bamwe ndetse binjiye mu byogajuru byabyo abandi bajyanywe ku wundi mubumbe. Aya amakuru ni amabanga akomeye, nta Leta n'imwe ijya ibivugaho ariko hari abantu babikozemo bazi ibiri kuba".


Paul Hellyer aherutse gutangaza byinshi ku bivejuru

Ku bigendanye n’ubwoko bwa Aliens (espèces) zaba zisura isi, Paul Hellyer yifashije imibare y’umuhanga mu by’isanzure, Edgar Mitchell wahamije ko ibivejuru bimaze gusura isi kugeza ubu biri hagati y’amoko 2 na 12. Yongeyeho ati "Ariko Raporo mperuka kubona zituruka ahantu hatandukanye (Sources) zivuga ko ubu bwoko bushobora kuba bugera kuri 80. Zimwe turasa kuburyo udashobora kuzitandukanya mu gihe muri kugendana mu muhanda."

Isi yaba isurwa n’ibivejuru bya Aliens bitanga ubwenge bw’ikoranabuhanga rihanitse kuri za Leta? (Igice cya 2)

Abajijwe uko zivugana n’abantu, Paul Hellyer yasubije agira ati “Zivugana n’abantu. Hari umusore duheruka kuvugana mu kwezi gushize, yagiranye umubano nazo ndetse n’umuvandimwe we muri 1974. Zabajyanye kuri Andromedia zibasobanurira uko zitekereza ndetse zibabwira ko turi kwangiza isi yacu ndetse ko ikintu kibi kizaba ku isi nitudahindura imigenzereze. Tumara igihe kinini turwana hagati yacu, tukamarira amafaranga ku ntwaro n’igisirikare aho kwibanda kukugaburira abashonje,…….

"Dukinira ku ntwaro za kirimbuzi zifite ingaruka mbi ku isi. Ntizibikunda ari nayo mpamvu zifuje gukorana natwe. Zihitamo abantu batazitinya kuko zishobora kugutera ubwoba bwinshi. Urugero naguha ni urw’umugabo watwaraga indege w’umunyamerika wakoranaga na Tall Whites muri Nevada nyuma aza kwica n’ubwoba".Apotre Dr. Paul Gitwaza uzwiho gukunda cyane gusoma ibitabo akamenya byinshi bibera ku Isi nk'uko nawe abyitangariza, yemeza ko ibivejuru bibaho, gusa akongeraho ko ari abadayimoni biyambika ishusho y'abantu.

Apotre Dr Gitwaza yavuze byinshi kuri Coronavirus n'urukingo rwayo


Apotre Gitwaza yasabye abantu kumenya isi ya none, bagasoma cyane kuko ibintu birimo kugenda bihinduka umunsi ku wundi. Yagize ati "Iyi si turimo nimutamenya ibyayo, izamenya ibyanyu. Tugomba kumenya ibirimo bibaho, mugomba gusoma cyane mukamenya ibiriho ubungubu, ibintu birimo biragenda bihinduka umunsi ku munsi. Ubungubu uramutse witabye Imana twahita tuvuga ko wishwe na Coronavirus kuko nicyo kigezweho".

"Ubu gupfa kose ni Covid-19, ntawucyicwa n'iyindi ndwara, birashoboka ko irimo yica abantu ariko hari abandi barimo bapfa batarwaye Covid-19 ariko bikitirirwa Covid-19. Ni iki kiri inyuma y'ibi bintu? Indwara ifata umukire igafata umukene, igafata umuboyi igafata Perezida, iyi ndwara ni indwara ki?". Yavuze ko kera habagaho indwara z'abakene n'abakire aho Diyabete ari iy'abakire naho bwaki ikaba iy'abakene.

Yavuze ko Covid-19 yo idasanzwe kuko ifata abantu bose, yaba ababa i Burayi, Amerika, Afrika n'ahandi. Mu kumvikanisha uburemere bwa Covid-19, yavuze ko na Perezida w'u Bufaransa, Bwana Emmanuel Macron yanduye Covid-19 kimwe n'abandi banyacyubahiro batandukanye. Yavuze ko hari n'umuturage wo mu Rwanda udashobora gushaka kuri Google ngo umubone kuko ari umuntu uciriritse, ariko nawe yanduye Covid-19.

Ati "Iyi ni indwara yaje mu bantu icyarimwe. Ikibazo si iyi ndwara, ikibazo ni ikigiye gukorwa cyangwa se ni amategeko azaza ku bantu bose uhereye ku mukuru kugeza ku muto kuko iyi ndwara ikora ku bantu bose. Yavuze ko afite Email nyinshi cyane ziri mu magana n'amagana z'abamwandikiye bamusaba kubasobanurira ibijyanye n'urukingo rwa Covid-19, ati "Namwe ndangira ngo murabyibaza (yavugaga abakurikiye inyigisho ye), hari abasubije bati "cyane".

Apotre Gitwaza ati "Ikibazo cy'urukingo ni ikibazo kiduhangayikishije, abantu barabivugaho byinshi cyane ko kirimo akantu ka Anti-Kristo, abantu barabivugaho cyane. Gusa icyo nababwira, nta kantu ka Anti-Kristo kari mu rukingo, ntakarimo. Muhumure, ntimugire ubwoba. Ako kantu nikaramuka kaje, itorero ntirizaba riri aha. Muhumure, gusa ni imyiteguro iganira ku bintu ariko urukingo rwo nta kibazo".

Apotre Gitwaza yahishuye ko kuva avutse ataraterwa urukingo


Gitwaza yavuze ko urukindo rw'iki cyorezo nta kibazo na kimwe rufite, gusa ngo uwo rwagiraho ingaruka ni nk'uko n'izindi nkingo zisanzwe hari aho zigiraho ingaruka. Yatangaje ko ko kuva avutse ataraterwa urukingo, icyakora yongeraho ko bishobora kuba byaratewe n'uko yavukiye aho zitaba. Yasabye abantu bose kudaterwa ubwoba n'urukingo rwa Covid-19.

Ati 'Ushatse wakwiteza ku giti cyawe ni nk'uko inkingo baziterwa cyangwa sibaziterwe. Kuva navuka sindaterwa urukingo njye, kubera ko navukiye aho zitaba wenda, ariko nta rukingo nari naterwa njyewe, ariko ntirubatere ubwoba ruriya rukingo. Ingaruka zaba zirimo ni nk'uko umuti uwo ari wo wose wagira ingaruka ku mubiri w'umuntu, ariko mu by'ukuri nta kibazo cya Anti-Kristo (ikibazo cy'inyamaswa) kiryamye muri ruriya rukingo, ntacyo".

Ati 'Ndagira ngo mbibabwire (aravuga abari mu materaniro) n'abandi babyumva (Abandi bose bazareba iyi nyigisho), ntimutinye, turacyafite Umwuka wera, turacyafite Yesu, dufite Umwuka wera. Umwuka wera ntazemera ko satani adu-kontorola kandi yaradushyireweho nk'ingwate. Umwuka wera ni ingwate Imana yasize kugira ngo bizagaragare ko Yesu yakoye - umugeni - ku Isi, azagaruka kumutwara. Twahawe Umwuka wera nk'intwate, ni inkwano".

Apotre Gitwaza yavuze ko ibi atangaje abikoze nyuma yo gusenga, gusoma no kubaza Imana


Yagize ati 'Rero nturi umugeni wa Kristo hanyuma Anti-Kristo agushyiremo ake, ntiwaba umugeni w'abantu babi, uri uwa Kristo. Ibyo bazakora byose, ntibizacamo. Gusa murakomeza mwumva ibintu byinshi ku ma televiziyo, ku ma Youtube n'ibiki, biriya ntibibatere ubwoba, mwumve ibyo tubabwira, kuko turakurikira, turasenga, turanasoma cyane. Nabajije ahantu henshi, narasomye, narasenze, ibi bambwira mu by'ukuri mbibabwiye nyuma yo kumva icyo Imana yambwiye. Ntimuntere amabuye abapinga".

Ku bijyanye n'abafite impungenge ko ikigamijwe kuri uru rukingo ari uko bazakontororwa nyuma yo kwikingiza, Gitwaza yabasubije ko n'ubusanzwe ibi byo kubakontorola bikorwa. Yabahaye urugero ati "Iyo telefone ufite ni iya nde?". Yatanze urundi rugero kuri VISA Card, avuga ko iyo uyikoresheje bahita bamenya aho uhagaze. Yongeyeho ko telefone ye bwite, iyo ageze mu rugo imuha raporo y'ahantu yiriwe, aho yaciye hose.

Yanavuze ko iyo ufotoye umuntu, telefone ihita ikwereka aho wamufotoreye. Ati "Control mutinya, Deja muyirimo, ariko icyo mugomba gutinya kuruta ibindi byose ni ugutinya icyaha, kuko Control y'Umwuka wera ni yo ikomeye kuruta iy'abantu, naho abantu bo uko akugenzura (gukontorola) ni ko nawe bamu kontorola. Bibiliya iravuga ngo naremye umucuzi, ndema n'uwica ibyo acura,..Rero muhumure bwoko bw'Imana, mugire amahoro, dufite Yesu wanesheje".


Apotre Dr Gitwaza afite urusengero rw'igitangaza muri Amerika

KANDA HANO UREBE APOTRE GITWAZA AVUGA KU RUKINGO RWA COVID-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimbabazi3 years ago
    Inyarwanda murakoze cyane !! Iyi nkuru induhuye umutima!!! Uru rukingo rwari rwarampangayitse!!Apotre Imana Imukomeze 🙏
  • Gitwaza3 years ago
    Ariko icyi kigabo cyarasaze? Njyewe ntaga iyo ibi pasteur byuzuye umurengwe byarangiza bikaza kuvangirwa ku bantu. Subira mu masengesho uvugane n'Imana ejo bundi itazagukubita urushyi. Ko Imana yagutumye kwigisha ijambo ryayo none ukaba uri kurihinyuza? Kuri muri Bibiliya handitse ko Imana yaremye umuntu handitse ko yaremye ibivejuru? Cg nawe uri mu bemera ko Mose yabonekewe n'ibivejuru aho kuba Imana? Nawe uri mu bemera ko pyramids zubatswe n'ibivejuru? Ntasoni. Imana ikugejeje aho ungeze ubu none utangiye kwingisha ibivejuru? Mu izina rya Yesu usubire iyo uturutse.
  • Thierry kirezi3 years ago
    Umubwiriza12:12-14 Ariko kandi mwana wange uhuguke.kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo,kandi kwiga cyane binaniza umubiri. 13 iyi niyo ndunduro yijambo byose byarumviswe.wubahe Imana kandi ukurikize amategeko yayo,kuko ibyo aribyo bikwiriye umuntu wese. 14kuko Imana izazana umurimo wose mumanza nigihishwe cyose arikiza cyangwa ikibi.🙏🙏🙏
  • Loves Christian3 years ago
    Iryo humure ryawe nago nAryizera kuko nasatani ubwe azi guhumuriza abantu handitse ngo uzajyanaho abandi umunyago nawe azajyanwaho umunjyago uwicisha abandi inkota nawe niyo akwiriye gusa imana izi abayo mwitondere cvd19 Antchrist Afite imbaraga namayeri menshi utabasha kumenya mushake ukuri nihakagire ubashakira ukuri kuko abantu bose bakunze Cash nicyubahiro murakoze imana ibarinde
  • Piacus Minani3 years ago
    Hama ndabashimiye Ku kigoro mugira mukurondera ibivugwa kw'isi nibihakorerwa ariko ngize ikibazo gikomeye cane,numvise uvuga ngo ibivejuru(abadayimoni)ngo baravuganye nurya mugabo,ngo boba bamubwiye ukuri ,ngo bamubwiye ibikwiye gukorwa mwisi ngo kugirango tutabandanya dusambura is Isi,ariko mugenzi ndakubwire ukuri kwuzuye,nuko abadayimoni atakuri na kumwe bovuga kukintu gikorerwa ngaha mwisi,na cane cane kwumva ko bohanura ibikiza is I haguhanura ibiyisambura,Yesu yavuze ati,igisuma ntikizanwa nikindi Atari ukwica,ukwiba no gutikiza,nanje jeho,nazanywe no kugira zironke ubugingo,kandi ziburonke busagutse,Yohana 10:10 ikiindi kitanyubatse nuko wavuze NGO wavuganye n'Imana,oya warengeje urugero,iyo utubwira uti Ijambo ry'Imana ryakubwiye riti: kukijanye na covid 19 ndemeranya nawe ko ari indwara yica,ifata uwariwe wese,kandi urukingo ntabwo ari anti-Kristo,ahubwo ni umuti ushobora guhagarika iki kiza,ariko ni indwara zo mubihe vya nyuma,kandi nagira ngusabe urabe mubintu vyose wanditse nta murongo numwe wa bibliya urimwo,ibindi Imana igufashe kwitahura kuko nawe uri umuntu ushobora kwihenda nkabandi,ibisigaye komeza umurimo uwuvange no gutinya no kwubaha Imana.
  • mbonimpa berchmans3 years ago
    murakoze cane Dr paul gitwaza Iman ikonger imbaraga zogusesangur nokumeny mugihe nkik kugirang nawe umenyeshe abandi ham narumwe mubaz bibazak ari Anti christo yuzuye mururwo rukingo kabis ivyo narimbiryamyek nzik arukonyen nn kubwihumure utanz kabis ndumv nongey kwishimir mpwemu yera yadushiriweh kugirango ahishure amabanga sinovuga vyinshi urets gushimir Iman yo yaduhaye abantu nkamwe Iman Ibakomez mwarahezagiwe





Inyarwanda BACKGROUND