RFL
Kigali

Afite umugore n'abana batandatu: Ibyo utari uzi kuri Nzabahayo Silas wamamaye mu ndirimbo 'Ibya Yesu ni ku murongo'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2021 20:00
3


Niba ukurikiranira hafi umuziki wa Gospel, nta kabuza wumvise indirimbo ivuga ngo 'Ibya Yesu ni ku murongo' ya Silas Nzabahayo. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu biterane n'ibitaramo Silas yayiririmbyemo ndetse hari uwashyize kuri Youtube amashusho arimo kuyiririmba, none amaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 750.



UMVA HANO INDIRIMBO 'IBYA YESU NI KU MURONGO' YA SILAS

Silas yatangiye umuziki mu mwaka w'1996 ariko yinjira bwa mbere muri studio mu mwaka wa 2010. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yatangiye kumenyekana. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo 25, ariko izo yashyize hanze ni 14, ibisobanuye ko afite indirimbo 11 zikiri muri studio, akaba yiteguye kuzishyira hanze mu minsi iri imbere. Yavuze ko indirimbo ze zose yaba iza kera n'inshya, abakunzi be bazisanga kuri shene ye ya Youtube yise 'Ibya Yesu ni ku murongo'.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Silas Nzabahayo w'imyaka 43 y'amavuko yadutangarije ko ari umugabo wubatse, ufite umugore umwe n'abana batandatu. Avuga ko ari mukuru rwose, ati "Ndi mukuru, ndi muzehe". Uyu mugabo uri mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri iyi minsi, yabaye igihe kinini i Rukomo mu karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, ariko muri iyi minsi atuye mu karere ka Bugesera, naho ni mu Ntara y'Iburasirazuba. Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR.

Silas yadutangarije byinshi ku ndirimbo ye 'Ibya Yesu ni ku murongo'


Indirimbo abantu benshi bamuziho ni iyitwa 'Ibya Yesu ni ku murongo'. Yavuze ko yayanditse mu 2014 ariko yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2015. Ubwo yayandikaga ntabwo yari azi ko izamamara ngo igere ku rwego iriho ubu dore ko abantu banayimwitiriye, ubu aho anyuze hose bamwita 'Ibya Yesu ni ku murongo'. Yavuze ko yatunguwe cyane no kubona iyi ndirimbo yamamara mu buryo bukomeye. Ati:

Nta n'ubwo nayihimbye nzi ko abantu bazayumva bikagenda kuriya cyangwa se ikagera kuri uri rwego igezeho. Ni ibintu byantunguye, gusa Umwuka w'Imana yari yampaye ariya magambo, kuyandika kuriya, kuba yarakunzwe bikanamviramo kwitwa 'Ibya Yesu ni ku murongo' aho nyuze hose, ntabwo ibyo ngibyo nari mbyiteze.

Zimwe mu ndirimbo amaze gukora ziri kuri album ye ya mbere yise 'Ibya Yesu ni ku murongo', harimo; Agakiza, Ejo, Gukiranuka, Irabemeje, Ni ku murongo (benshi bazi nka Ibya Yesu ni ku murongo), Yesu ni mwiza, Yesu ni umugabo, n'izindi. Muri izi ndirimbo zose, iyamamaye cyane ni 'Ibya Yesu ni ku murongo' yanditse yisunze icyanditswe kiri muri Mariko 6:39-44 havuga inkuru y'igihe Yesu yahazaga abantu ibihumbi bitanu.

Silas yavuze ko icyo gihe Yesu yagaburiye aba bantu 5,000 ari uko babanje kujya ku murongo, ati "Kandi iyo usomye neza ubisangamo. Itsinda rimwe ryabaga ririho abantu 100, irindi ririho 50, batyo batyo, kandi barariye barahaga, basagura intonga 12. Ubwo rero ni cyo cyatumye ndirimba iriya ndirimbo. Iriya ndirimbo nayikuyemo hariya, ariko nyisanisha n'ubuzima bw'abantu bwa buri munsi mu buryo bwo gusenga"

"Kuko hari ubwo usanga umuntu arambirwa gusenga, kandi atazi neza ko Imana idasubirizaho, ni ukuvuga ngo mu Mana ni ugukomeza kwihangana kugeza igihe uboneye igisubizo cyayo." Yavuze ko mu gusenga habamo no gutegereza igihe cy'Imana ari byo agereranya nko kujya ku murongo kuko avuga ko Yesu adahatwa. Ati "N'abari baraguye bararetse gusenga bakongera kugaruka kuko ibya Yesu burya ni ku murongo, ntabwo wahata Yesu ngo mpereza none, mpereza ejo,..we asubiriza igihe". Iyi ndirimbo ye yatumye aba ikimenyabose yumvikanamo aya magambo:

Ibya Yesu ni ku murongo, urava mu murongo harinjiramo undi mu mwanya wawe, urava mu murongo uraha amahirwe uw'inyuma, urava mu murongo kuzawugarukamo bizakurushya. Ako gahinda arakarora, ayo marira arayabona, iyo mitwaro yawe arayizi, ariko ibya Yesu bigira igihe, komera, uhore utuze. N'ubwo warira ugahogora ntibyamubuza gukurikiza nimero, ishavu ryawe n'umubabaro ntibyamubuza gukurikiza nimero, niba uri uwa 800 ntiyakugeraho mbere y'uwa 4, niba uri uw'1000 ntiwaza mbete ya 100.

Ko nta ndirimbo n'imwe y'amashusho arakora, abiteganyaho iki?


Nta ndrimbo n'imwe igaragaza amashusho Silas yari yakora, ibyaduteye kumubaza niba hari icyo abitekerezaho ndetse n'imbogamizi yaba yarahuye nazo niba zihari. Yavuze ko yazitiwe ahanini n'ubushobozi buke, gusa ngo nawe arabishaka cyane. Ati "Ntabwo nanze kuba nakora video ariko hamwe n'uko iminsi igenda yicuma nyine ibya Yesu ni ku murongo, bizashoboka, nanjye nifuza kuba nagira video, ariko ikigoranye ni ubushobozi ariko nzazikora nta kibazo".

Yavuze ko agashya azaniye abakunzi be ari uko afite shene ye ya Youtube ari naho basanga ibihangano bye byose yaba indirimbo yakoze mu bihe bishize ndetse n'izindi nshya yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere. Avuga ko gukorana nawe indirimbo bisaba ibiganiro, ati "Ntacyo bisaba ni ibiganiro, twaganira tukareba niba bikunda, byakunda tukabikora, bitakunda ubwo ni uko, byaterwa n'ibiganiro twagiranye".


Silas aherutse kumurika album ye ya mbere

Silas avuga ko uyu mwaka wa 2021 afite gahunda yo gukora cyane

UMVA HANO INDIRIMBO 'IBYA YESU NI KU MURONGO' YA SILAS


UMVA HANO 'NI IMICO YA SE' INDIRIMBO YA SILAS


REBA HANO UBWO SILAS YARIRIMBA MU GITERANE AMASHUSHO YE AGAKUNDWA CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYISENGE JEAN CLOUDE11 months ago
    NDAGUKUNDA CYANE
  • Antorine patience11 months ago
    Idilimbo urufumbira like irya yesu nikumulongo
  • Patience11 months ago
    Shaka idilimbo





Inyarwanda BACKGROUND