RFL
Kigali

Ibyamamare mu Rwanda birimo Miss Mwiseneza na Young Grace byagiye bihindura amadini n’amatorero

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/01/2021 10:02
0


Muri iyi nkuru twifuje kubagezaho bimwe mu byamamare Nyarwanda byagiye bihindura amadini n’amatorero ku mpamvu zitandukanye.



Imyemerere ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora kugufasha kugendera mu murongo mwiza mu gihe wifuza kuzagira iherezo ryiza ku bemera. Amadini n’amatorero ari mu bafasha abantu kugira imyemerere runaka. Ahanini iyo myemerere usanga iganisha abayihisemo ku kumenya Imana no kuyubaha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Hari igihe umuntu ahindura idini kenshi kubera impamvu zitandukanye zirimo amahitamo, kuzahazwa n’ibibazo, kutamenya gufata icyemezo n’ibindi byinshi.

Ibi byamamare tugiye kugarukaho ni ibyagiye bihinduranya amadini n’amatorero bivuze ko byagiye bihinduranya n’imyemerere kuko na buri dini usanga cyangwa se itorero usanga rigira imyemerere yaryo.

Mwiseneza Josiane


Kiliziya Gatorika iherutse kumwakira ku mugaragaro 

Uyu mukobwa yabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019. Ku cyumweru tari ki 27 Nzeri 2020 mu gitambo cya missa ya mbere yabereye kuri Sainte-Famille, ni bwo Kiliziya Gatolika yakiriye ku mugaragaro Miss Mwiseza Josiane nk’umukirisitu wayo mushya. Yari asanzwe asengera muri Eglise Presbyterienne. N’ubwo yakirwa atigeze avuga ikimuteye guhindura idini hari abatari bake baketse ko nawe yahindukiriye umukunzi we uherutse kumuterera ivi akamwambika impeta mu rwego rwo kwitegura ubukwe mu minsi iri imbere n’uyu musore witwa Tuyishime Christian uzwi nka Fella.

Patiant Bizimana


We yigeze no kuba umusilamu

Ni icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba awumazemo imyaka irenga 10. Indirimbo ye bwite ya mbere yise “Ndyohera” yayisohoye mu 2008. Kugeza ubu ababyeyi be ni abagatorika. Ku myaka 12 nibwo we yatangiye gusengera muri Restoration Church Evangelical. Mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa 11 ni bwo yakiriye agakiza yiyegurira Yesu. Mbere y'aho ariko ngo yabanje kubaho umusilamu nk'ukwezi kumwe. Kugeza ubu abarizwa mu itorero rya Restoration Church i Masoro.

Young Grace


Amaze kujya mu madini menshi

Uyu muraperikazi ari mu bahanzikazi bigaragaje cyane muri iyi njyana. Uyu we ntawabishikanyaho kuko yanyuze henshi. Uyu mubyeyi yahoze ari mu idini ya Islam nyuma mu 2017 aza gutangaza ko yakiriye agakiza gashingiye ku kwakira Yesu Kristo. Icyo gihe yahamije ko yinjiye mu idini rya ”Zeal of the Gospel Church” iyoborwa na Prophet Sultan.

Nyuma yo kuvuga ibi yaje gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram asoma agacupa bitungura benshi. Yagiye mu rindi torero ryitwa ”River of Joy and Hope Ministries”, yongera gutungurana abatirishije umwana we w’umukobwa Anca Ae’ eedah Ai”Dimante’ muri Kiriziya Gatorika tariki 23 Gashyantare 2020.

Aherutse kubatirisha umukobwa we muri Miriziya Gatorika 

Miss Mushambokazi Jordan


Yamaze kuba umusilamukazi

Yamamaye cyane ubwo yagaragaraga mu bakobwa 20 bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Mu Ukwakira umwaka ushize yatangaje ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore witwa Karim yongeraho ko ari we wamwinjije mu idini ya Islam kugira ngo batangire imyiteguro y’ubukwe. Ntabwo hamenyekanye neza idini yari asanzwe abarizwamo gusa rirahari.


Yavuze ko yahinduye idini kubera umukunzi we bitegura kurushinga

Bulldog

Ubu yakiye agakiza 

Umuraperi Ndayishimiye Bertrand abamuzi kuva kera bahamya ko yari mu idini ya Isalm nk'uko umwe mu bo basenganaga utifuje gutangaza amazina ye yabidutangarije. Muri Nyakanga 2020 mu kiganiro n’itangazamakuru, Bulldogg yavuze ko yinjiye mu gakiza nk’umuntu ufite byinshi yanyuzemo. 

Yagize ati “Nabayeho nywa itabi, urumogi, marijuwana ndetse n’inzoga nyinshi cyane nkabyuka nahindanye mfite ibikomere hose, igihe kiragera numva ko ngomba guhindura ubuzima nkaba umuntu mushya”.

Ibi yabitangaje nyuma yo gushyira hanze EP (Extended Play) yise “Byose kuri Jah” igizwe n’indirimbo eshanu zihimbaza Imana. Ntiyifuje kugaruka cyane ku idini cyangwa itorero runaka agiye kubarizwamo nyuma yo kwakira agakiza gusa birashoboka ko yaba asengera aho ariho hose kandi agafashwa. Igihari ni uko aho gusoma koro’ani asigaye asoma Bibiliya.

Rutanga Eric


Nawe yabaye umusilamu

Ni umukinnyi w’ikipe ya Police FC, wasengeraga muri Kiliziya gatorika nyuma aza kuyoboka idini rya Islam mu 2018. Bisa n'aho yahindukiriye inkumi yitwa Umunyana Shemsa bari mu munyenga w’urukundo kugira ngo bakore ubukwe babane nk’umugabo n’umugore. Akimara kujya muri iri dini yahawe akazina ka “Akaram”. Kugeza ubu uyu muryango ufite umwana w’umukobwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND