RFL
Kigali

Nashatse kwibutsa abantu ko Yesu ari inshuti nziza ku isi yose no mu Ijuru- Etienne Nkuru wahuje imbaraga na Nice Ndatabaye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2021 15:25
0


Umuhanzi Etienne Nkuru uba muri Canada yahuje imbaraga na Etienne Nkuru bibutsa abantu ko Yesu Kristo ari inshuti nziza ku Isi. Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo bakoranye iri mu rurimi rw'Igiswahili, bakaba barayise 'Rafiki Mwema'.



Iyi ndirimbo Etienne Nkuru yayikoranye na Nice Ndabataye wamamaye mu ndirimbo 'Umbereye maso' imaze kurebwa inshuro hafi miliyoni eshanu kuri Youtube. Yakozwe na producer Kadafi na Prosper. Etienne Nkuru yadutangarije ko "Iyi ndirimbo yaje mu 2020 ndebye uko abantu hirya no hino bahuye n'ibibazo bitandukanye ni cyo gihe yaje numva natanga ubutumwa buvuga ngo nta yindi nshuti nziza imeze nka Yesu". 

Yakomeje agira ati "We ntakumvira ubusa ni nshuti y'ibihe byose ntabwo arambirwa n'amakosa yawe. Nashatse kwibutsa abantu ko Yesu ari inshuti nziza ku isi yose no mu ijuru nta yindi nshuti imeze nka Yesu. Maze kuyandika nsaba umuvandimwe Nice ko twayikorana ayumvise arayikunda ambwira ko nta kibazo twayikora niko gutangira kuyikora". Ati "Turashima Imana yabidushoboje".


Etienne Nkuru hamwe na Nice Ndatabaye

Nkuru yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo bafayashe mu gihe cy'imbeho nyinshi, ariko ntibacika intege. Ati "Twakoze video mu gihe cy'imbeho nyinshi ariko twashakaga kwibutsa abantu bose ko nta yindi nshuti imeze nka Yesu ibyo baba baraciyemo mu 2020 ntibizatume bacika intege dufite Yesu niwe nshuti nziza. Uwakoze amashusho yitwa David Ngando".

Etienne Nkuru yatangiye umuziki aririmba muri korali, icyo gihe akaba yari umuyobozi w'indirimbo agituye muri Afrika. Nyuma yaje kwimukira mu gihugu cya Canada, amaze gutandukana n'itsinda yaririmbagamo ntabwo byamworoheye kubikomeza kabone n'ubwo yabikundaga cyane. Ntibyamworoheye kuko yari wenyine mu gihe mbere yaririmbagana n'abandi.

Icyo gihe nibwo yumvise ijwi ry'Imana rimubwira ko agomba gutangira kuririmba ku giti cye. Ati "Ni cyo gihe numvise ijwi rimbwira ko ngomba gutangira gukorera Imana kandi mbinyujije mu ndirimbo, mfata igihe ndasenga cyane mbaza Imana kuko nabonaga bitoroshe gukora ku giti cyanjye, Imana iranyumva ndatangira. Icyo gihe hari mu 2018 umwaka utangiye, ni cyo gihe nashyize hanze indirimbo yanjye ya mbere nise 'Ntihindurwa n'ibihe'.


REBA HANO 'RAFIKI MWEMA' INDIRIMBO YA ETIENNE NKURU NA NICE NDATABAYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND