RFL
Kigali

Trace East Africa: Menya icyo iki gitangazamakuru gikomeye cyavuze ku nkumi iherutse kwambikwa impeta na Emmy

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/01/2021 14:39
1


Trace East Africa igitangazamakuru gikomeye cyaryubatse mu myidagaduro cyane cyane mu bijyanye n’umuziki muri Africa y’Uburasirazuba cyavuze ku mukobwa witwa Umuhoza Joyce uherutse kwambikwa impeta n'umuhanzi Emmy (Nsengiyumva Emmanuel).



Iki gitangazamakuru cyashyize imwe mu mafoto yafashwe ubwo umuhanzi Emmy yambikaga impeta umukunzi we ku rukuta rwacyo rwa Instagram maze ruyiherekeza amagambo agaragaza ko iyi nkumi ifite uburanga buhebuje cyishimira n’intambwe umuhanzi Emmy yateye.

Mu magambo yuje ibyishimo cyanditse kigira kiti ”Yavuze yego! Urukundo rw'ikibatsi kandi turi kubona ubukwe mu minsi iri imbere". Cyakomeje kigira kiti “@reeal emmy [Emmy] wadushimishije na @hoza 1201[ Umuhoza Joyce] umukunzi wawe w’uburanga buhebuje".


Iki gitangazamakuru cyavuze ko uyu mukunzi wa Emmy afite uburanga buhebuje

Uyu mukunzi wa Emmy iki kinyamakuru kise uw'uburanga buhebuje, yamwambitse impeta kuri uyu wa Gatatu tariki 13/01/2021. Uyu muhanzi ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize ho amafoto ashimishije ari kumwe n’iyi nkumi ku mazi aho yamwambikiye impeta. 

Aya mafoto yayaherekeje amagambo agaragaza ko yishimiye intembwe ateye mu buzima ashimangira urwo akunda Hoza agira ati ”Ndagukunda Umuhoza Joyce [Hoza]”. Trace East Africa ifite shene y’umuziki yitwa TRACE MZIKI na Radio yitwa TRACE FM byo se bikomeye muri Africa y’Uburasirazuba. Gifite kandi Televiziyo yitwa Trace TV/Trace-Mziki nayo ikomeye ifite icyicaro muri Kenya.


Byari ibyishimo bikomeye ubwo Emmy yambikaga impeta umukunzi we 


Barebanaga akana ko mu jisho


Trace East Africa cyishimiye amahitamo ya Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayumba Emmy3 years ago
    Bazagir urug ruhire.





Inyarwanda BACKGROUND