Agace ka mbere k’iyi filime kasohotse kuwa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, gafite iminota 18 n’amasegonda 18’, kagaragaramo abakinnyi bakomeye barimo Gasasira uzwi muri filime zitandukanye [Akina yitwa Kanyandekwe], Kankwanzi uzwi mu ikinamico Urunana [Akina yitwa Mukandori], Bishop Gafaranga [Akina yitwa Gafaranga] n'ukina yitwa Mbakuriyemo.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Bishop Gafaranga na Gasasira bavuze ko bamaze amezi atanu bicaye kuri uyu mushinga wa filime uvuga ku buzima bugoye Gafaranga yanyuzemo kugeza ubwo abwigobotoye. Yavuze ko iyi filime ayikora atagamije kuyibonamo amafaranga kuko ari ubuzima bwe ashaka kuzasiga ku isi no mu gihe yaba atakiriho.
Ibyo nibyo bimutera imbaraga zo gukomeza gukora iyi filime n'ubwo avuga ko nta nyungu ayibonamo.Gasasira nawe avuga ko uretse urukundo bafitiye gukina filime nta kindi kintu bari gukuramo cyane ko no kubona abayikinamo biba bitoroshye kuko basaba amafaranga aruta ayo uyikuramo.
Bishop Gafaranga hamwe na Gasasira
Bishop Gafaranga wavukiye mu karere ka Nyamasheke yageze i Kigali afite imyaka 12 y’amavuko ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Yabaye umuzunguzayi ucuruza imyenda ya caguwa, aza kugirirwa ubuntu n’Imana ubu acuruza iduka rinini ry’inkweto. Bose bavuga ko n'imfashanyo bagenda bemererwa zitajya zibageraho ahubwo akaba aribo bikorera ibintu byose kugeza n'aho bashora amafaranga ntanagaruke.
Ubuzima bubi yanyuzemo nta buvugaho kuko buhishiwe abazakurikirana umunsi ku wundi iyi filime
Gafaranga ati “Umuntu ugiye gukora filime aba afite aho akuye igitekerezo mbere y’uko akina filime. Nanjye igitekerezo nagikuye ku buzima bwanjye. Ntiwakina ubuzima bwawe bwose ngo burangire uvangamo n’ibindi bintu ariko bijyanye n’ubuzima uba waranyuzemo".
Bishop Gafaranga avuga ko yifashishije Gasasira, Kankwanzi n’abandi nk’abakinnyi b’abahanga kuko yari abitezeho ko bahuza neza n’ubutumwa yashakaga gutambutsa bw’ubuzima bwe. Gafaranga kandi yavuze ko abaterankunga ba mbere bakomeye ba filime ye Bavakure ari umugore we n'abana be kuko ngo hari igihe ajya no kuyihagarika bakamwinginga ngo ayikomeze ndetse umugore we akamuha n'amafaranga yo kujya gushoramo.
Yahishuye ko ejo bundi filime yari yayihagaritse burundu maze umugore we amuha ibihumbi ijana kugira ngo ayifashishe mu gukomeza umushinga wa filime. Aba bagabo babiri kandi basoje ikiganiro twagiranye bashima buri wese ukurikira filime yabo banasaba ushaka kuyitera inkunga cyangwa kuyamamazamo ko yabegera bakavugana bose bagafashanya.
Filime Bavakure yateguwe na Bishop Gafaranga
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BISHOP GAFARANGA NA GASASIRA
TANGA IGITECYEREZO