“Ibintu byose nizera ko byaremwe na Nyagasani biremewe Nyagasani bityo bikwiye gukoreshwa mu buryo bumunyuze”. Patrick Niyorora ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Patronoble yiga muri Turkey akaba yatangiriye ku ndirimbo yise “Ubifata ute”. Afite intego yo gutanga musanzu muhindura ishusho injyana ya RAP igaragaramo .
Umunyarwanda
yabivuze neza ati ”Wasiga ikikwirukaho ariko ntabwo wasiga ikikwirukamo”. Umuhanzi twakwita ko akiri kwanzika mu rugendo rwe rwa muzika bwana Niyirora
Patrick ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Patronoble yiyemeje gutanga umusanzu mu muziki nyarwanda abinyujije mu njyana ya HIPHOP/RAP.
Patronoble ni umuhanzi nyarwanda ariko ubusanzwe utuye muri Turkey kubera ishuri aho yiga 'Chemical Engineering' mu mwaka wa 3, aho yarahageze mu 2017. Patronoble ni umusore ufite imyaka 22 akaba akamoka mu karere ka Rusizi.
Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officile Dlde
Butare ”Indatwa n’inkesha” mu ishami ry’ubugenge, ubutabire
n’ibiyabuzima (Physics-Chemistry-Biology) akaba yarosoje ayisumbuye mu mwaka wa 2016
ari naho yahise akomereza urugendo rw’ishuli mu gihugu cya Turkey.
Patronoble
aganira na inyarwanda.com yabajijwe intumbero ye mu muziki atangiye, yagize ati ”Icy'ingenzi nshaka ni ugutanga umusanzu ku
njyana ya Hip Hop/Rap Nyarwanda ku buryo izagera ku rugero uyumvise
atayisanisha no kugira imyitwarire mibi”.
Yunzemo ati “Ubundi ibintu byose nizera ko byaremwe na Nyagasani biremewe Nyagasani
bityo bikwiye gukoreshwa mu buryo bumunyuze. Kuba kuri bamwe rero injyana ya
Hip Hop/Rap isanishwa no kunanirana cyangwa kugira imyitwarire mibi,
ntibinezeza kandi biramutse bihindutse mbigizemo uruhare ntako byaba bisa.
Kandi hamwe n’Imana bizakunda mfite icyizere.”
Patronoble
abajijwe igihe yatangiye kwiyumvamo umuziki yagize ati” Umuziki natangiye kwiyumvamo kuba nawukora muri 2020 mu kwezi kwa
Gashyantare, nandika indirimbo nyinshi, iya mbere nyisohora mu ntangiriro za
2021 ariyo "Ubifata gute”
Indirimbo ya mbere ya Patronoble
yitwa Ubifata ute yubakiye ku kihe gitekerezo?
Mu magambo
ya Patronoble yatangarije inyarwanda.com ko “Ubifata Ute” ari indirimbo
yatangiriyeho muzika, akaba yarayanditse mu 2020. Ubifata ute ni indirimbo
yatunganyijwe na Ngabo Shami Eddy (Shamie), naho mixing na mastering bikorwa
n’umu producer wo muri Malawi witwa Joe.
Inyarwanda.com:
Ese iyi ndirimbo yigisha iki?
Patronoble
ati ”Mbona umuntu afashe igihe
akitegereza ubuzima; ubwe, ubw’ababayeho mbere ye n’ubw'abavutse nyuma ye,
akazirikana ko bugira iherezo, akibaza ku isanzure n’ubundi bumenyi buhambaye
buzwi kugeza ubu, akanazirikana ko ibyo abantu tuzi kugeza ubu ari
nk’agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ibyamenywa, umwanzuro wavamo ku bantu
batari bacye waba uwo kugandukira Umuremyi”.
Uko Patronoble ukorera muzika muri
Turkey abona umuziki Nyarwanda ndetse n’imbogamizi ahura nazo:
“Umuziki
Nyarwanda nta wahakana ko utera imbere uko bwije n’uko bucyeye. Gusa na none
ibibazo rusange n'ibyo wenda buri muhanzi ku giti cye ahura na byo ntibyabura.
Imbogamizi sinzibona nk’ikintu kibi kuko iyo ubashije kuzirenga ukagera ku cyo
wiyemeje, kuzirikana ukanibuka ko wazirenze bitera akanyamuneza bikanongerera
agaciro ibyo ukora. Ntizigomba kuba nyinshi cyane ariko.”
TANGA IGITECYEREZO