RFL
Kigali

Nyagatare: Muvunyi Yesaya umaze kubyara abana 2 arashima Imana yahinyuje abamubwiraga ko atazabyara- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2021 21:44
0


Muvunyi Yesaya ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umwe mu bakunzwe cyane mu karere ka Nyagatare, arashima Imana mu buryo bukomeye imaze kumuha abana babiri umuhungu n'umukobwa, mu gihe mbere atarashaka umugore, hari abantu bamubwiraga ko atazabyara.



Muvunyi Yesaya n'umugore we Chantal Mukanyandwi yise 'Ikibasumba' bitewe n'ukuntu amukunda bihebuje, basezeranye imbere y'Imana n'imbere y'abakristo tariki 23 Kamena 2018 mu birori byabereye mu Ntara y'Iburasirazuba mu rusengero rwa ADEPR Nyagatare mu karere ka Nyagatare. Byari ibyishimo bikomeye kuri Yesaya n'umukunzi we Chantal, inshuti zabo ndetse n'abavandimwe babo bari bategerezanyije amatsiko menshi ibi birori.


Muvunyi Yesaya n'umuryango we

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Muvunyi Yesaya yavuze ko imfura ye y'umuhungu yabonye izuba kuwa 20/03/2019, akaba yaramwise Geno Muvunyi Hero naho ubuheta bwe ni umukobwa wabonye izuba tariki 19/04/2020 muri 'Guma mu rugo', akaba yaramwise Golden Muvunyi Holy. Imfura ye y'umuhungu imaze gukura ndetse ari hafi gutangira ishuri.

Yesaya yavuze ko umutima we wuzuye amashimwe bitewe n'uko amaze kwibaruka abana babiri, mu gihe mbere atarashaka umugore bamubwiraga ko atazabyara. Ati "Ndashima Imana ko ubu maze kugira abana babiri nyuma y'amagambo menshi yavuzwe ntarashaka ko ntazabyara". Yavuze ko ibyo Imana yamukoreye ikamuha umugore mwiza n'abana beza, igahinyuza imigambi ya satani, ari byo bimuteye kuyishima uyu munsi wa none.


Yesaya na Chantal ku munsi w'ubukwe bwabo

Yesaya Muvunyi w'imyaka 40 y'amavuko mbere yo kurushinga yanyuze mu bihe bitari bimworoheye aho yatezwe iminsi ko atazabyara. Yashyizweho igitutu cyo gushaka umugore ndetse humvikanye amakuru avuga ko yari agiye gutengwa na ADEPR Nyagatare abarizwamo azira gutinda gushaka umugore. Icyakora ubuyobozi bw'iri torero bwamaganiye kure aya makuru.

Icyo gihe byavuzwe ko yari kubuzwa kuririmba mu nsengero zose za ADEPR mu karere ka Nyagatare. Hari n'andi makuru yavugaga ko kumushyira ku gitutu cyo gushaka 'byari nko kumukebura kugira ngo ashake umugore kuko babonaga nta cyo abitekerezaho'. Gusa aya makuru yose yatewe utwatsi na ADEPR Nyagatare ivuga ko yari ibihuha kuko idashobora gukora ibintu nk'ibyo kuko gushaka ari icyemezo cy'umuntu ku giti cye.

Nyuma y'ibitangaza Imana yamukoreye, uyu muhanzi yadutangarije ko kuri ubu ahugiye kuri album y'indirimbo 8 harimo iyitwa 'Nshuti zanjye', 'Turi mu rugendo' n'izindi. Indirimbo 5 ni zo amaze gushyira kuri Youtube, hakaba hasigaye 3. Yagize ati "Gahunda mfite mu muziki ubu nyuma yo kwibaruka ndimo gukora album y'indirimbo 8 z'amajwi (Audio), eshanu zageze kuri Youtube ari zo; Nshuti zanjye, Turi mu rugendo, Abavuga, Umugoroba na Ineza. Hasigaye 3".

Amateka ya Yesaya ushobora kuba utari uzi


Muvunyi Yesaya ni imfubyi ku babyeyi bombi ndetse akaba yaramaze igihe kitari gito nta bo mu muryango we azi dore ko nyina yitabye Imana ubwo Yesaya yari afite imyaka 11 y'amavuko agatangira kuba mu buzima bw'ubupfubyi agafatwa nabi cyane na mukase, nyuma yaho na se akaza kwitaba Imana. Mu 2017 ni bwo yabonye bamwe bo mu muryango we.

Se wa Yesaya yari yarashatse abagore batatu. Amaze kubura nyina umubyara, yagiye kuba kwa mukase amufata nabi cyane dore ko ngo yamuhozaga ku nkeke, akaba ari naho yahereye (Yesaya) azinukwa abantu b'igitsinagore kuko yumvaga aramutse ashatse umugore ashobora kuza ameze nka mukase.

Mu mpera za 2017 ni bwo Muvunyi Yesaya yabonye bamwe mu bo mu muryango we, barahura, baribwirana, baramwihanganisha kubw’ubuzima bugoye bw’ubupfubyi yanyuzemo bamwemerera kumubera umuryango no kumufasha mu bishoboka. Banamusabye ko yagira vuba akabereka umukazana.

Muvunyi Yesaya yavuze ko abana ba nyirarume ari bo bafashe terefone zabo bakaza kugwa kuri nimero ze nyuma bakamuhamagara bakamwibwira, bakamubwira ko ari abana ba Nyarambe (nyirarume wa Yesaya). Yesaya avuga ko byamutunguye cyane bitewe n’uko iryo zina yaherukaga kuryumva akiri umwana w’imyaka itanu y’amavuko.

Abo bana ba nyirarume wa Yesaya ngo bari barimo kuganira na babyara babo baba muri Uganda, baza kugera no kuri Yesaya. Abo bana bo muri Uganda ngo babwiye abana ba Ngarambe (nyirarume wa Yesaya) ko hari mwene wabo witwa Yesaya uba mu Rwanda ariko bakaba batamuzi.

Baje kubaha nimero ze babasaba ko bazamushakisha. Abana b'uwitwa Ngarambe ngo bahita bahamagara Yesaya baramwibwira, imiryango iba imenyanye gutyo, mu rugo rwa Ngarambe (nyirarume wa Yesaya) hataha ibyishimo. Ati 'Twahuye mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2017 duhujwe n’abana ba marume umwe bita Ngarambe."


Yesaga yakoze ubukwe bw'agatangaza


Yesaya Muvunyi ari kwiga gucuranga piano

Yesaya hamwe n'umugore we Chantal yise Ikibasumba

REBA UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA YESAYA NA CHANTAL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND