RFL
Kigali

Se w'umwana amenywa na Nyina koko! Nyina wa Diamond yashyize ukuri kose hanze aca urujijo kuri Se

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/01/2021 22:15
2


Bamwe bati 'Se w'umwana amenywa na nyina', ibi koko ni byo, ushobora gukura uzi ko abakurera ari ababyeyi bawe, ukazamenya ukuri ushaje, kuko uwakwibarutse yabiguhishe, yewe ushobora no kuzarinda upfa utamenye ukuri. Muri Tanzania benshi bazi ko Mzee Abdul ari Se wa Diamond Platnumz.



Uko Diamond yitwara kuri Se umubyara usanga benshi babyibazaho, aho uyu muhanzi ari mu bahagaze neza muri Afurika akaba n'umwe mu bamaze gufata no kwigarurira imitima ya benshi ku isi. Ari no mu bafite amafaranga menshi ariko uwitwa Se Mzee Abdul ubuzima bwe buragayitse nk'uwibarutse icyamamare.

Diamond Platnumz On Breaking Into The U.S. Market | GRAMMY.com

Diamond ikirangirire muri Afurika muri muzika

Itangazamakuru ryo muri Tanzania usanga rikunda gutabariza Mzee Abdul ngo afashwe na Diamond. Mu kigarino giherutse guca kuri Wasafi TV, umusore uziranye na Diamond kuva mu bwana witwa Ricardo Momo, wanabaye umujyanama wa Harmonize, yavuze ko Mzee Abdul atari Se wa Diamond ahubwo ni uwamureze.

Scooper - Ghana Entertainment News: Diamond Platnumz gifts mum Mama Dangote  new Toyota Harrier ride

Mama Dangote Nyina wa Diamond 

Ibi byaje gushimangirwa na Nyina wa Diamond Platnumz, Mama Dangote. Nk'uko byaciye no kuri Bongo5, uyu mubyeyi yavuze ko Ricardo avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati "Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond".

Amakuru avuga ko kuva Dangote yatandukana na Mzee Abdul babanaga nk'umugabo n'umugore, bahise bangana urunuka ubwo Diamond yari amaze kuba icyamamare, ntibifuzaga kumusura cyangwa kumutekereza. Diamond nawe yakuze atamwiyumvamo, bikaba byavugwa ko ari Se ahubwo bamwihakana kubera ubukene n'amakimbirane yabaranze.

Diamond's dad claims his son might not bury him when he dies

Mzee Abdul byatangajwe ko atari se wa Diamond






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda theophile3 years ago
    Nikoko abanyarwanda baca umugani ngo igeze kure ntayitayigera ihembe,ubukene nikimwe mubintu bishobora gutuma ufatwa uko utari,uko mbibona mbona arise ahubwo biterwa nokuba akennye.
  • Mimi3 years ago
    Ariko Ibi murumva aribyo! Uyu mugore ni Shitani, Abonye buri munsi abantu babagaya ibyo bakorera ise wa Diamond none Ahinduy'imvugo ubwo arashyaka kwemeza ko yar'asanzwe amuca inyuma, Nawe se ibyo Atavuze batana none nibyo avuz'ubu ar'uko bakize? AHUBWO ABA BANTU BAGOMBA KUBA BAKORANA N'IMYUKA MIBI IBABWIRA KO NIBAGIR'ICYO BAMARIRA PAPA WA DIAMOND IMITI IZAPFA, IZO CONDITION ZIBAHO, Ariko uyu mugore abihinduye kuber'ikimwaro, buriy'ejo azaba Avuga ko kariya gasore kangana n'umuhungu we Ariko se, Ahubwo kariya gasore kararye Kari menge mu gihe cyose kazamara guhaga kakibuka ko kabana n'umukecuru ungana nyina, kazabonan'uko bikagenda, naho iby'uwo Mukecuru avuga sibyo





Inyarwanda BACKGROUND