RFL
Kigali

Umupolisi yakubise inkoni umugore ifata uruhinja ahetse ruhita rupfa mu masegonda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/01/2021 16:16
0


Inkuru y'akababaro y'uburyo umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana yari ahetse agahita apfa byihuse, yabereye mu gihugu cya Zimbabwe i Harare mu cyumweru gishize.



Inkuru ziri gucaracara ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umupolisi wari ku irondo ku Muhanda wa kabiri hafi ya Bindura uhuza urwego rw’abagenzi i Harare, yakubise umwana muto wari uhetswe na nyina agahita apfa. Uyu mupolisi yakubise uyu mwana akoreshe inkoni abapolisi baba bitwaje.

Zimbabwe Police Officer Kills Baby UPDATE

Amakuru avuga ko uyu mwana wari afite amezi 9 yahise apfa. Amashusho yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga yerekana umubyeyi n’akababaro afashe uruhinja rwapfuye mu kuboko kumwe mu gihe ukundi kwari gukurura amashati umupolisi wari umaze kumuhekura.

Abaturage bari banze ko umupolisi acika baramukikiza, bamwe batangira kumwadukira kubera uburakari. Abapolisi bahise bajyana nyina n’umwana we ku ivuriro rya West End, umupolisi wakubise uru ruhinja atabwa muri yombi.

Src:iharare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND