RFL
Kigali

Leta y'u Buyapani yaciye amarenga ko imikino ya Olympike ishobora kongera gusubikwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/01/2021 15:24
0


Nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurego no abarwayi bakiyongera ku bwinshi, Leta y'u Buyapani yagaragaje impungenge zikomeye, itangaza ko hakenewe izindi mbaraga zisumbuyeho kugira ngo imikino ya Olympike iteganyijwe kuhabera guhera muri Nyakanga izakinwe nta nkomyi.



 Minisitiri w'imiyoborere myiza ndetse n'imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Buyapani, Taro Kono, yavuze ko ibyo benshi bari gutekereza ndetse n'ibyo bamwe bari gutinya kuvugaho, ari imikino ya Olympike iki gihugu kizakira mu mpeshyi, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Uyu muyobozi yatangaje ko Komite mpuzamahanga Olympike ikwiye kwitegura bihagije no gutangira gufata ingamba hakiri kare bitegura iri rushanwa.

Yagize ati"Ubu dukeneye gukora ibishoboka byose tukitegura iyi mikino, nubwo hari ukundi bishobora kugenda".

"Buri kimwe cyose kirashoboka, gusa nk'igihugu kizakira iyi mikino tugomba kwitegura bihagije, kugira ngo niba tuzagire irushanwa ryiza".

"Komite mpuzamahanga Olympike igomba gutekereza ku buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa ibihe turimo ntibyoroshye".

80% by'abaturage bo mu Buyapani mu bushakashatsi buheruka gukorerwa mu mujyi wa Tokyo, bagaragaje ko bifuza ko iyi mikino yakwimurwa ntikinwe mu mpeshyi cyangwa igakurwaho burundu.

Perezida wa Komite ishinzwe gutegura iyi mikino, Yoshir Mori, yasobanuye ko bidatinze mu mezi abiri ari imbere bazaba batangaje umwanzuro ndakuka ku hazaza h'iri rushanwa.

Imikino Olympike yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani hagati y’itariki 24 Kamena na 9 Kanama 2020, ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19 yimurirwa mu 2021.

Biteganyijwe ko iyi mikino izatangira tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 08 Kanama 2021, mu gihe iya Paralempike izatangira tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 05 Nzeri 2021.


Minisitiri Taro Kono yatangaje ko bisaba imbaraga z'ikirenga kugira ngo imikino ya Olempike ikinwe mu 2021

Imikino Olempike ishobora kongera gusubikwa ku nshuro ya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND